Monaco cosmetics

Nyuma ya Dr Frank Habineza, Padiri Nahimana, habonetse undi munyarwanda ushaka kuba Perezida

Uwahoze ari umunyamakuru wa Radio Agatashya yakoreraga mu buhungiro, Philippe Mpayimana yamaze gutangaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nk’umukandida wigenga mu matora ya Perezida azaba 2017.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri iki cyumweru,Philippe Mpayimana, umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bufaransa, yemeje ko na we aziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri uyu mwaka wa 2017, kandi akaba aziyamamaza ku giti cye nk’umukandida wigenga, atisunze ishyaka rya Politiki.

JPEG - 34.8 kb
Mpayimana Philippe umwe mu bashaka umwanya wo mu Rugwiro

Nyuma y’iri tangazo ryakwirakwijwe mu binyamakuru bitandukanye, kimwe mu binyamakuru cyaganiriye nawe yakibwiye , bimwe mu bimwerekeyeho ndetse n’ibijyanye na gahunda ye yo kwiyamamaza, cyane ko atari amenyerewe mu ruhando rwa Politiki y’u Rwanda.

Philippe Mpayimana w’imyaka 46 y’amavuko, avuga ko yubatse akaba afite umugore n’abana bane. yize amashuri yisumbuye i Save, akiga muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse no mu bihugu by’amahanga nka Cameroun, u Bufaransa n’u Bubiligi.

Yagize ati: "Amashuri yisumbuye nayize i Save kugera 1990, nkomereza mu Bubiligi aho twahugurirwaga gushinga televiziyo y’u Rwanda. Mu mpera za 1991, nasubiye muri kaminuza y’u Rwanda, mpakura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere mu ndimi n’ubuvanganzo nyafurika. Muri 1994 nasubiye mu itangazamakuru nkorera radio Agatashya, yakoranaga n’imiryango yita ku mpunzi mu karere k’ibiyaga bigari no mu burengerazuba bwa Tanzania. Nyuma y’isenywa z’inkambi muri Kongo, nakomeje amashuri makuru muri Kameruni, mpakura impamyabumenyi ihanitse mu iyigandimi. Nyuma nakomereje mu Bufaransa niga itangazamakuru. Nyuma nize kwigisha amateka n’ibidukijije."

Mpayimana abajijwe niba adashaka kwiyamamaza by’umugenzo ndetse abazwa igihe azazira mu Rwanda muri gahunda zo kwiyamamaza, yagize ati: "Kubaza niba ari ugupfa kwiyamamaza ni uko wirengagije ko nabiteguye igihe kirekire. Maze umwaka urenga mbitekerezaho, kandi siniyamamaza ku nyungu zanjye. Maze gucengerwa n’ibyo abanyarwanda bakeneye ku buryo nizeye ko bazantora ku nyungu zabo... Gahunda yo gusobanura uyu mushinga nzayihera mu banyarwanda batuye mu mahanga muri aya mezi abiri ari imbere. Nzakomereza mu Rwanda ahagana mu kwezi kwa gatatu."

Kugeza ubu abantu bamaze gutangaza ko baziyamamaza muri aya matora azaba tariki 4 Kanama 2017, harimo Perezida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party na Padiri Nahimana Thomas w’ishyaka ISHEMA, gusa igihe cyo kugeza kandidatire zabo muri Komisiyo y’amatora ntikiragera ngo zisuzumwe.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUSABY’IMANA SENZIRA. - 10/05/2017 saa 05:07

Mpay'imana Philipe nawe n'umunyarwanda nkabandi, niyiyamamaze tumutore.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X