Monaco cosmetics

RDC: Abarwanyi ba ADF bahitanye 14 babatemaguye

Abarwanyi ba ADF – NALU mu mpera z’iki cyumweru bahitanye abantu 14 babatemaguye mu gace ka Ituri mu duce Samboko na Biale hafi n’umupaka uyihuza na Kivu ya Ruguru.

JPEG - 54 kb
Abarwanyi ba ADF NALU bishe abantu babatemaguye

Akimara kubona imibiri y’abahitanywe na ADF NALU aho yari mu mihanda, umuhuzabikorwa wa societe Civile ikorera muri ako gace witwa Gili Gotabo yahise ahamagara ubutabazi bwihuse bw’ingabo za FARDC zitagize icyo zikora kuko abo barwanyi bari bamaze kugenda.

Yahamagariye ingabo na polisi gufata ingamba zikaze z’umutekano muri ako gace kuko ubwicanyi bukoresheje imihoro ,izindi ntwaro gakondo bukomeje kwiyongera muri ako gace.

Ati « Abaturage batuye Irumu bakwiye gutabarwa ntibikwiye ko ibyo bikorwa bibi bikomeza kubakorerwa. Bakwiye kurindwa »

Abarwanyi ba Abagande ba ADF NALU bazwi cyane ku bikorwa by’ubwicanyi bamazemo imyaka 2 bakorera abaturage bo muri Kivu ya Ruguru cyane cyane mu mujyi wa Beni ari naho hiciwe abantu benshi bishwe n’uyu mutwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Barack Joseph \ Kiluku /masisi - 22/05/2017 saa 05:03

Turashira L'etat yacongo Nidafata Ingamba Kurababantu,
Kanda hano umusubize

- 22/05/2017 saa 04:56

congo, turashije.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X