Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Imisazire y’ibiro by’umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda iteye ishavu n’agahinda

Mu gihe u Rwanda rukataje mu iterambere havugururwa imikorere irimo n’imyubakire, bamwe mu bakoresha umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda baratabaza bavuga ko iyi nyubako iteza igisebo u Rwanda.

Bitewe no gusaza kw’iyi nyubako irimo ibiro by’abinjira n’abasohoka, abayibona n’abayisabamo Service, bavuga ko idakwiye gusa uko isa mu gihe mu Rwanda inyubako z’iterambere zimaze kwiganza, bityo ibyo biro nabyo byagakwiye kuvugururwa.

JPEG - 61.8 kb
Sima yatangeye kumenagurika kuri iyi nzu irimo ibiro by’abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Cyanika

Aba baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko umunyamahanga winjiye mu gihugu akagera ku mupaka ari ho ahita abonera isura y’igihugu agiyemo, iyo ngo asanze hadasa neza ahita yiyumvisha uko igihugu cyose gisa gityo.

Iyi nyubako igaragaza amasaziro ku buryo bugaragarira buri wese , abaturage bavukiye muri ako gace bakomeza bavuga ko yubatswe mu 1983, ariko ntivugururwe nk’izindi, ibi rero ngo bikaba bituma irushaho kugenda yangirika.


Abanya Uganda bakorera ingendo mu Rwanda, ni bamwe mu bagarutsweho n’abaturage bavuga ko akenshi hari abaza mu Rwanda bakuruwe n’isuku cyangwa imyubakire iri mu Gihugu,rero ngo iyo basanze aho binjirira hadasukuye, ni kimwe mu byabakumira bakigumira iwabo kandi wenda hari ibyo bari kuzana bifitiye igihugu akamaro.


Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Cyanika Akarere ka Burera ibi babigereranyije no kuba ku muharuro w’urugo rw’umuntu haba hadasukuye maze abashyitsi bakibwira ko ari ko n’imbere hameze.

Umwe yagize ati” Gusukura mu rugo imbere ku irembo hasa nabi. Abagusuye bahita babona inenge. Icyifuzo cyanjye ni uko hano hagira imyubakire mishya, ikajyana n’igihe tugezemo.”


Mukwiye James ni umuyobozi w’uyu mupaka, avuga ko uyu mupaka uhiriweho n’ibihugu byombi, bityo kugira ngo umupaka uvugururwe bisaba ko ibihugu byombi bibyumvikanaho hagatangwa isoko ry’abazawubaka, agahamya ko basabye ubuvugizi aho ngo yizeye ko umwaka utaha hazaba hubatswe.

JPEG - 88.4 kb
Mukwiye Joseph Umuyobozi w’umupaka wa Cyanika

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X