Monaco cosmetics

Jennifer Lopez yahagaritse igitaramo cye ajya kwirebera Drake

Aba bombi uko ari babiri bakomeje guca amarenga berekana ko bari mu rukundo, ubwo Jennifer Lopez yahagarikaga igitaramo yari afite akajya kwirebera Drake.

Jennifer Lopez yari afite igitaramo kuri 01/01/2017 yise NEW YEAR’S EVE mu mujyi wa Maimi ariko byarangiye atagikoze yigira Las Vegas mu gitaramo cya Drake cyaberaga ahazwi nka Hakkasan nightclub.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Us Weekly, cyagize kiti“Jennifer muri ibi bihe ari kugaragara ari kumwe na Drake bameranye neza ahantu hatandukanye ndetse no mu bitaramo.

JPEG - 16.2 kb
Jennifer na Drake bameranye neza

Icyi n’icyumweru cya kabiri aba bombi bavuzweho ko bari mu rukundo nubwo nta numwe uragira icyo atangaza. aba bahanzi bakaba bakunze kurangwa no guhinduranya abakunzi baba barihebeye.

Reba hano video basomana


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X