Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bugesera: Habonetse umurambo w’umugore wiciwe iwe mu rugo

Polisi mu Karere ka Bugesera iri gukora iperereza ku cyaba cyishe umugore witwa Mediatrice Nyiradende uri mu kigero cy’imyaka 48, nyuma y’uko abaturanye be bamusanze yapfuye kuwa 02/01/2017

Abaturanyi be basanze yaguye mu busitani buri hafi y’inzu ye iherereye mu Mudugudu wa Gasenga II, mu Kagari ka Nyamata, ndetse ngo umurambo wari mu kizenga cy’amaraso.

Uyu nyakwigendera ngo akaba yabanaga na Musaza we.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, avuga ko uwo murambo abaturanyi bawubonye saa kumi n’imwe za mu gitondo mu gihe musaza witwa Mugabo Bizimana atari ahari.


Yagize ati “Ntiturabasha kumenya aho umuvandimwe we ari ariko ntitwakwanzura ko ari we wamwishe iperereza rirakomeje.”

Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya ADEPR biherereye mu Mujyi wa Nyamata kugira ngo harebwe icyaba cyamwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Fred Rurangirwa, yavuze ko nyakwigendera yari umuntu ufite imico myiza.

Ati “ Abaturage bose bamutangira ubuhamya kuko nta muntu n’umwe bigeze bagirana ikibazo. Yari umuntu w’umunyakuri, kandi yakundaga gutanga ubufasha mu gukemura ibibazo muri sosiyete.”

Rurangirwa yavuze ko umurenge uri gutegura uburyo bwo kumushyingura uyu munsi.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X