Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Muhima:Iyagurwa ry’umuhanda ryatumye bakomoza ku byangombwa by’ubutaka bahawe mu 1998

Bamwe mu baturage bafite inyubako mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge ku muhanda uhuza Nyabugogo n’umujyi wa Kigali bavuga ko kwagura uwo muhanda bitabatunguye kuko no mu 1998 bari barahawe ibyangombwa by’ubutaka babwirwa ko ari iby’agateganyo.

Ni nyuma y’uko abafite inyubako ku muhanda wa Muhima batangiye kuzisenya bategura ahagiye kubakwa uwo muhanda uva ku Muhima ujya mu mujyi wa Kigali mu rwego rwa gahunda yo kwagura imihanda iri muri uyu mujyi.


Nsengiyumva Gaston ni umwe mu bacuruzi bafite inyubako ku muhanda uhuza umujyi wa Kigali na Nyabugogo , ahamya ko ari we wahubatse kera kurusha abandi.

Ati “Tugitangira kuhubaka mu mwaka wa 1998 Leta yaduhaye impapuro zitubwira ko ubutaka tubuhawe by’agateganyo niyo mpamvu tutatunguwe no kubwirwa ko aho twakoreraga hagiye kunyuzwa umuhanda.”


Avuga kandi ko iyubakwa ry’uwo muhanda riziye igihe kuko ubwawo wari muto udashobora kunyuzwamo imodoka ebyiri ebyiri.

Ati”Uyu muhanda wari muto kuba ugiye gukorwa bigiye kudufasha binafashe n’abava mu ntara baje mu mujyi wa Kigali kuko bawukoreshaga cyane.”

Nsengiyumva ahamya ko Leta yabahaye ingurane itubutse, bakaba bagiye gutangira ubuzima ahandi ntacyo bikanga.

Ati “Ndashima kuko ingurane nahawe ya miliyoni indwi ni nazo nari nabariwe n’inzobere mu myaka icumi ishize Umujyi wa Kigali wagize neza kuko tuhavuye mu buryo budushimishije.”

Mukamarara Clotilde nawe uhafite inzu z’ubucuruzi avuga ko nawe yishimiye ingurane yahawe.

Yagize ati “Nanjye ndashimira Leta kuba igiye kwagura uyu muhanda kuko wari muto nyamara udufitiye akamaro twese, ni amajyambere rusange yiyongera niyo mpamvu tuyishimiye. Nta kibazo dufite kuko twabariwe ku gaciro kariho ubu njye nabariwe miliyoni 4 n’ibihumbi 200.”


Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait yabwiye Imvaho Nshya ko iyagurwa ry’umuhanda Muhima-Nyabugogo riri muri gahunda yo kwagura imihanda y’umujyi wa Kigali ingana na Km 54.

Ati “Iki ni ikiciro cya mbere mu gukora km 54 z’imihanda icya kabiri nacyo kizaza, iki cyiciro ubwacyo kizatwara hafi miliyari 4 z’amafaranga y’uRwanda mu kwishyura ingurane z’abari bafite ibikorwa biri ahagiye kwagurirwa iyo mihanda.”

Avuga ko iyagurwa ry’umuhanda wa Muhima kimwe n’indi nk’uwa Rwandex Prince House n’uwa Gatsata bigamije kurushaho guha umujyi wa Kigali isura nziza.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X