Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

MUSANZE: Amaze icyumweru anyagirirwa ku gasozi muri shitingi


Umukecuru witwa Nyirabanzi Petelonira, utuye mu mudugudu wa Mpenge mu kagari ka Mpenge umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, amaze icyumweru anyagirwa n’imvura muri shitingi yashyize ku muhanda nyuma yo gutereza cyamunara inzu yari atuyemo, ubuyobozi bw’akarere buvugako icyo kibazo bukizi ko bugiye kugikurikirana bukamushakira aho kuba.

Umukecuru Nyirabanzi avugako yagurishije igice cy’isambu n’umugabo witwa Jerome ariko kubera ko uwo mukecuru atazi gusoma, Jerome yamusabye icyangombwa cy’ubutaka kugirango ajye kugihinduza.

JPEG - 49.3 kb
Mukecuru Nyirabanzi muri shitingi ari kwiberamo muri iyi minsi

Muri uko guhinduza icyo cyangombwa cy’ubutaka yahise avugako yaguze isambu yose, Nyuma Nyirabanzi yaje kongera kugurisha ikindi gice cyari gisigaye kugirango arangize kubakisha inzu ye, hanyuma asaba Jerome ko yamuha icyangombwa kugirango uwaguze iyo sambu ajye guhinduza basanga Jerome yarandikishije ko isambu yayiguze yose bityo ko ntacyo agomba kubaza.

Nyuma nibwo uwo mu kecuru Nyirabanzi yiyambaje inzego zibishinzwe ariko nazo ziza ku murangarana ku buryo umuhesha w’inkiko w’umwuga Angelique arinawe utungwa agatoko kuba yarakurikiye inyungu ze bwite agahita ateza cyamunara iyo nzu kandi Nyirabanzi ikibazo cye yarakijejeje mu rukiko.

Nk’uko bamwe mu baturage baturanye na Nyirabanzi babitangarije umunyamakuru w’imirasire.com bavuzeko uwo mu kecuru yarenganye kuko bateje cyamunara inzu ye barangiza bagakingirana ibintu byose, aha bavugako ubusanzwe uyu Nyirabanzi abana na virusi itera Sida akaba amaze icyumweru cyose adafata imiti nkuko ya bitegetswe na muganga, kuberako imiti hamwe n’ibindi bikoresho byose bikingiranye munzu. Aha abaturage bakavugako uyu mukecuru yahohotewe bikabije.

JPEG - 29.4 kb
Inzu yo hejuru n’iyi y’imiryango 2 nizo yari ari kubaka nyuma yo kugurisha isambu

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere buvuga kuri iki kibazo nuko imirasire.com ivugana n’umuyobozi w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abturage Uwamariya Maria Claire maze nawe yemezako ayo makuru bayazi ariko akaba atunguwe no kuba uwo mu kecuru akiri muri shitingi.

Yagize ati “ Mubyukuri iki kibazo turakizi kuko nange ubwange narahageze ariko twasize tubwiye abayobozi ko bashakira uwo mukecuru icumbi kuko twebwe ntabubasha dufite bwo guhindura ibyemezo by’inkiko ziba zamaze kuba itegeko”.

Uwamariya yavuzeko habaye uburangare ku nzego zibanze zitatanze amakuru ku gihe, ikindi nuko nanone umuhesha w’inkiko atigeze abanza gutegereza iminsi 30 kugirango hafatwe umwanzuro ahubwo agahita ateza cyamunara inzu.

Uwamariya yavuzeko bagiye gukodeshereza uwo mu kecuru Nyirabanzi inzu mu gihe cyamezi 2 kugirango yo gukomeza kunyagirirwa ku gasozi.

Uyu mukecuru Nyirabanzi ubusanzwe akaba abarizwa mu cyiciro cyambere cy’ubudehe aho agomba gufashwa nk’abandi bose batishoboye, muri gahunda zose zifasha abaturage batishoboye.

JOHN Bagabo Musanze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X