Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mpayimana Philipe ngo natorwa ngo azaca kweguzwa ku gahato kwa bamwe mu bayobozi b’igihugu

Philippe Mpayimana,Umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bufaransa uvuga ko ashaka umwanya wa Perezida yatangaje ko naramuka atowe azaca kweguzwa kw’abayobozi b’imirenge ndetse no kuzamura umushahara wa mwarimu

Uyu mugabo wabaye umunyamakuru, umwanditsi w’ibitabo udafite amateka azwi muri politiki yo mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga yamaze gutangaza imwe mu mirongo migari azagenderaho mu gihe yaramuka atowe akajya kwicara mu Rugwiro.

Imwe mu mirongo migari yagaragje azashyira mu bikorwa natorwa harimo kuvana abayobozi b’Imirenge mu bakozi ba Leta ahubwo bakajya batorwa n’abaturage no kugabanywa ukweguzwa kwa hato na hato, kuvanga abahoze ari ingabo bagitsimbaraye ku ntwaro bagashyirwa mu ngabo z’u Rwanda hagamijwe kuvanaho ibyatera intambara, gukomeza gukurikirana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu mahanga, Guha inshingano yo gutanga umusaruro imiturirwa myinshi imaze kuzuzwa mu murwa mukuru mbere yo gutangiza iyindi, kugabanya imyenda y’igihugu n’ibindi.

JPEG - 17 kb
Mpayimana Philipe ngo natorwa ngo ba Gitifu b’imirenge ntibazongera kweguzwa ku gahato

Uyu mugabo umaze imyaka isaga 15 mu Bufaransa avuga natorwa azashyiraho umushahara fatizo hagamijwe kuzamura imishahara mu burezi.

Amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda azaba atariki ya 3 na 4 Kanama 2017.

Mu bamaze gutangaza ko baziyamamaza harimo Frank Habineza uyobora ishyaka Democratic Green Party ndetse na Thomas Nahimana uvuga ko aziyamamaza yamamajwe n’ishyaka rye ritaremererwa gukorera mu Rwanda.

Ishyaka riri ku butegetsi FPR-Inkotanyi ntiriratangaza uzarihagarira mu matora ya Perezida, icyakora abanyarwanda barenga miliyoni eshatu umwaka wa 2015 bagaragaje ko bagikeneye Perezida Paul Kagame ubwo bandikaga basaba ko Itegeko Nhsinga rivugururwa ngo yemererwe kongera kwiyamamaza.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X