Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> 

Ruhango: Ese Ba gitifu 18 n’abandi bayobozi beguye ku bushake cyangwa baregujwe?

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier aravuga ko abanyamahanga Nshingwabikorwa b’utugari 18 bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Ruhango, mbere y’uko begura ku mirimo yabo babanje kuganirizwa, Ese nta sano byaba bifitanye no kweguzwa ku gahato?

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa baganiriye na Imirasire.com bavuga begujwe ku gahato ubwo bashyikirizwaga amabaruwa 2 imwe ivuga ko runaka yeguye ku bushake indi ikavuga yakiriye ibaruwa y’ubwegure.

JPEG - 52.5 kb
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier

Aba banyamabanga Nshingwabikorwa bavuga ko uretse abagitifu b’utugari, hari n’abandi bayobozi ku rwego rw’umurenge begujwe, ariko bagahatirwa kwandika amabaruwa avuga ko beguye ku bushake bwabo kubera impamvu zabo bwite.

Hari umwe mu bakozi b’akarere gaherutse gusezerera abanyamabanga Nshingwabikorwa benshi b’imirenge n’utugari, watangarije ikinyamakuru Imirasire.com ko impamvu basigaye basabwa kwandika bavuga ko beguye ku bushake, ari ukugirango batazashora Leta mu manza bakayica amafaranga, bitwaje ko yabirukanye mu buryo budakurikije amategeko.

Aganira na Imirasire.com, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier yahakanye aya makuru avuga ko aba bakozi b’akarere begujwe ku gahato.
Ahamya ko beguye ku bushake bwabo nyuma y’aho bo ubwabo biyumvagamo intege nke.

Ikinyamakuru Imirasire.com cyamubajije niba uku kwegura nta sano gufitanye n’amagambo yatangajwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara Izabiriza Mediatrice ubwo yaganiraga n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze b’uturere tugize intara y’amajyepfo ubwo yabasabaga niba hari uwumva adafite imbaraga yahitamo kwegura kuko igihugu kiri mu muvuduko.

Umuyobozi w’akarere yabigaramye avuga nta ruhare na ruto ubuyobozi bwagize mu iyegura ry’aba bayobozi.

Ati” Bibabaye ari gutyo byagenze byaba bivuze ko twagendeye ku gitutu cy’umuyobozi tukabeguza ariko sibyo na gato kuko n’iyo nama uvuga njye sinari nyirimo”
Yabajijwe nanone niba nta biganiro ubuyobozi bwaba bwaragiranye n’aba beguye yemeza ko byabayeho ariko nta sano bifitanye no kubasaba kwegura ku gahato.

Ati “ Nibyo ubuyobozi bwagiye buganira n’abayobozi batandukanye ku bijyanye n’imikorere yabo. Si aba gusa ahubwo ni abayobozi muri rusange. Icyari kigamijwe n’ibijyanye no kunoza akazi n’inshingano zabo. Ibi biganiro byabayeho biriho nanubu kandi tuzabikomeza.”

Ubusanzwe umukozi aba agomba guhabwa integuza mbere yo kwirukanwa ku kazi, agahabwa imperekeza igihe yirukanywe ndetse hakaba n’ibindi ahabwa amategeko agenga umurimo mu Rwanda ateganya. Kumwirukanwa nabyo, bisaba ko hari ibibanza gushingirwaho kuburyo utabyubahirije ashobora gushora Leta mu manza igacibwa amafaranga, bityo iyo umukozi yiyandikiye ibaruwa avuga ko yasezeye akazi ku bushake bwe, ntaba afite icyo yashingiraho arega Leta.

Iki cyemezo ngo cyaba cyarafashwe na bamwe mu bayobozi nyuma yo gushora Leta mu manza igacibwa akayabo nk’uko byagaragajwe na raporo iherutse gushyirwa ahagaragara. Komisiyo y’Abakozi ba Leta iherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko, Raporo y’Ibikorwa by’umwaka wa 2015-2016, ari nabwo yagaragaje ko hari amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 524 yaciwe Leta ku karengane kakorewe abakozi mu myaka itatu ikurikirana kuva mu 2012 kugeza muri 2015.

Muri iyo myaka Leta yashowe mu manza, iterwa igihombo kubera ibyemezo bidakurikije amategeko byafatiwe abakozi birimo kudashyirwa mu kazi baratsinze ibizamini, kwirukanwa nta mpamvu zifatika, kubahagarika by’agateganyo hadakurikijwe amategeko, ibirarane by’imishahara bitatangiwe igihe n’ibindi byakozwe mu buryo bunyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko agenga umurimo n’abakozi.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X