Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Musanze : ADEPER Ururembo rw’amajyaruguru rwatanze inka za baringa

Itorero rya ADEPER Ururembo rw’Amajyaruguru rwatanze inka za baringa kuri bamwe mu bari bagenewe ubwo bufasha higanjemo abafasha b’abahoze ari abashumba b’iryo torero bitabye Imana ndetse n’abari abashumba ariko bakaba bari mu kiruhuko cy’izabukuru n’abagiriye impanuka bagiye mu murimo w’Imana.

Umuyobozi w’Ururembo rw’Amajyaruguru Pasteur Sebadende avuga ko no mu misango y’ubukwe batanga amafaranga ariko bikitwa ko ari inka bakoye ,bityo kuriwe nta kibazo abibonamo.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 mu kwezi k’Ukuboza ubwo biteguraga noheli n’ubunani itorero rya ADEPER Ururembo rw’Amajyaruguru rugizwe n’uturere 5 twateguye igikorwa cyo kugenera abafasha b’abari abashumba b’amatorero atandukanye agize urwo rurembo bitabye Imana ndetse n’abafite ubumuga buturuka ku mpanuka bakoze bajya mu murimo w’Imana hamwe n’abari abashumba ariko bakaba bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

JPEG - 83.3 kb
Kamwe mu duseke kavugwamo ko kajemo inka

Muri uwo muhango wari witabiriwe n’abakristo batandukanye ba ADEPR baturutse mu turere 5 tugize ururembo rw’Amajyaruguru, habayeho umuhango wo gutanga inka ku bantu 60 bari batoranyijwe guhabwa izo nka.

Mu by’ukuri ukurikije ijambo nyamukuru umushumba w’ururembo rw’Amajyaruguru yagejeje ku mbaga yari yitabiriye ibirori,Pasiteri Sebadende Emmanuel yavuze ko nk’itorero ryashatse guhesha agaciro abari abakozi b’Imana batakiri mu murimo kubera impamvu zitandukanye zirimo abitabye’Imana n’abafite ubumuga bakomora ku murimo w’Imana bari bagiye gukora.

Pasteur Sebadende yagize ati" twabageneye iri tungo ry’inka mureba hano nk’i kimenyetso cy’uko tukibazirikana tunibuka umurimo ukomeye bakoze mu gihe cyabo."

JPEG - 90.1 kb
Inka zerekanywe ko zatanzwe ariko ziba baringa kubo zari zigenewe

Umuntu yumvise iryo jambo ndetse n’amafoto byagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye byaba iby’amajwi n’amashusho(Tv) yerekanaga ko izo nka zihari n’ubwo zitari zirenze 5 ushobora kumva ko aribyo koko, ariko mu by’ukuri ntabwo ariko byagenze ahubwo izo nka zari baringa nkuko amakuru imirasire afitiye gihamya yahawe na bamwe mu bagombaga kubona izo nka nabo bemeza ko baziheruka ziri mu birori ariko batigeze bamenya irengero ryazo.

Mu gushaka kumenya amakuru mpamo no gucukumbura iby’izo nka za balinga zatanzwe na ADEPR,umunyamakuru wa Imirasire yagiye gusura ba nyiri uguhabwa izo nka asanga nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko hari inka zahigeze, ari nabwo yahise agirana ikiganiro nabo.

Umwe mu bayoboke w’itorereo ADEPR mu karere ka Musanze utashatse ko umwirondoro we ndetse n’ibimuranga bijya mu itangazamakuru, ubwo yajyaga kwereka umunyamakuru wa imirasire ku bantu bagera kuri 2 yemeza ko bahawe izo nka, yaje gutungurwa ubwo yageraga mu rugo rumwe rw’uwo bivugwa ko yahawe inka asanga nta zigeze ziharangwa n’umunsi n’umwe ndetse no murundi rugo rwa kabiri bivugwa ko rwahawe izo nka biba uko.

Yagize ati” Mu by’ukuri njye ndumiwe kuko twavuye hariya tugira ngo izo nka barazicyura mu ngo zabo ariko nkozwe n’isoni kubona batubwira ko ari agaseke bahawe atari inka ahubwo ari agaseke.”

Umwe muri abo wahawe inka ya balinga yatangaje ko yababajwe no kubona izo nka zerekanwe ko bahawe ubwo bari aho mu kibuga zijyanywe zikaburirwa irengero naho bo bagategekwa gusubira mu rusengero,maze bagatungurwa no kubona bahawe agaseke nk’ikimenyetso cy’uko bagabiwe.

Yagize ati"Nari nishimye nziko ngiye guhabwa inka yabarirwaga mu gaciro k’amafaranga ibihumbi 250,izamfasha mu kwikura mu bukene nkabona amata n’ifumbire nkihaza mu biribwa,ariko natunguwe no kubona mpawe agaseke karimo amafaranga ibihumbi 60.

Undi nawe wahawe izo nka za balinga yagize ati"Birababaje kubona abashumba b’itorero rya ADEPR babeshya abantu ngo babahaye inka kandi ari ntazo, kuri njye mbifata nko kuvangira umukuru w’igihugu muri gahunda ya Girinka munyarwanda kuko icyo gikorwa cyasaga na Girinka kuko icyari kigamijwe kwari ugufasha abatishoboye.

Amakuru dukesha undi muturage ubizi neza yavuze ko bamwe mu bayobozi ba ADEPER bari bashinzwe icyo gikorwa bafashe umworozi umwe bakamusaba ko yazana inka ze zikaza kwerekanwa nk’ikimenyetso cyuko hatanzwe inka abaturage bakazifotorezaho ibirori byarangira agasubirana izo nka ze,niko byaje kugenda koko uwo mworozi yabatije inka zigera kuri 5 maze ibirori birangiye arazisubirana.

JPEG - 36.8 kb
Umushumba w’ururembo rw’Amajyaruguru Pasteur Sebadende

Ntibyagarukiye aho kuko umunyamakuru yashatse kumenya niba koko uwo muturage yaratanze izo nka kugirango zitirirwe abagombaga kuzifashishwa,twaramwegereye maze nawe atubwira ko yababajwe no kuba yarabeshywe n’abakozi b’Imana ko bari kumuha akantu mu gihe abatije izo nka.

Yagize ati"Mu by’ukuri ubuyobozi bwa ADEPR,Ururembo rw’Amajyaruguru,rwansabye ko nabatiza inka bakazerekana nk’ikimenyetso cy’uko bazihaye abatishoboye nyuma ibirori byarangira bakazinsubiza ariko babanje kumpa akantu.

Yakomeje agira ati"Ibirori byararangiye inka ndazisubirana ariko ntegereza ko bampa ibyo twasezeranye amaso ahera mu kirere kugeza n’ubu nta kanunu kabyo."

Tukimara kumva ibivugwa n’aba bakirisito bari mu bagombaga guhabwa inka ariko bikarangira bahawe agaseke, twashatse kumenya niba koko haragenwe inka cyangwa haragenwe agaseke, nuko imirasire isura umushumba w’ururembo rw’intara y’Amajyaruguru aho akorera mu biro bye Pasiteri Sebadende Emmanueli ariko atubwira ko tutagomba kumufotora.

Pasteur Sebadende nawe yemeza ko batanze inka

Pasiteri Sebadende avuga ko bitari bushoboke ko bazana inka 60 ngo baze kuziha abari bazigenewe. Ikindi nuko yavuze ko harimo bamwe batari bushobore no kuzorora bitewe n’intenge bafite, bityo kuri we akumva ko ntagitangaza ko baba baravuze ko babahaye inka ariko mu byukuri bakabaha agaseke, kandi ako gaseke nako gashobora kuvamo inka.

Aha niho yatanze urugero avuga ko no mu bukwe bavuga ko bakoye inka nyamara bakoye amafaranga hagendewe ko nayo ashobora kuvamo inka.

Ibi bikaba bihabanye n’ibyo abatangabuhamya bagaragaza kuko bibaza ukuntu inka zagombaga gutangwa kuri buri muntu yabaga ifite agaciro k’amafaranga asaga ibihumbi 200 ishobora gusimbuzwa agaseke karimo amafaranga ibihumbi 60.

Hakunze kumvikana amakuru avugwa mu itorero rya ADEPER ko habaho gutekenika muri gahunda zimwe z’itorero bitewe na bamwe baba babifitemo inyungu runaka, ahanini bagatunga agatoki kuri bamwe mu bayoboke baba barirukanywe bitewe n’imyitwrire mibi iba ibavugwaho.

JOHN Bagabo / Musanze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BABYUMVE - 1/04/2017 saa 09:03

NI RYARI ABAKOZI B' IMANA BAZAGIRA IMVUGO ZUZUYE UKURI? OYA NIBAVE MU GUTEKINIKA. INKA NI INKA. AMAFRANGA NI AMAFRANGA. INZU NI INZU. NTA N' IBANGA MU BUFASHA. UKURI NI KO KWIZA GUKURA ABANTU MU RUJIJO. ABIYITA KO ARI ABAKOZI B' IMANA N' ABAHAMAGAWE GUKORERA IMANA CG ABABIGENEWE NA BAGENZI BABO NIBATANDUKANE N' IBYATERA ABANTU IMITEGEREREZE ISHYIRA ABO BAKOZI MU MWANYA W' ABANYABINYOMA. BWIRA ABAKUMVA KO UGIYE GUCA UMUGANI BAMENYE KO IBYO BAKUMVANA ARI UMUGANI. JYEWE NDABABAYE CYANE.
Kanda hano umusubize

akimana - 14/03/2017 saa 11:24

Aba nye torero babeshya abayoboke babo! Ibyo Pastor Mpyisi avuga ni ukuri.Abo bayobozi ba ADEPER mu majyaruguru ntibazi Ijambo ry'Imana ryanditswe muri Bibiliya.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X