Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Muhanga: Abaturage baratabaza kubera ibikorwa remezo

Abaturage batuye mu mirenge igize akarere ka Muhanga imwe nimwe barasaba aka karere ko kajya kirengera ibibazo baterwa nuko ibikorwa by’iterambere begerezwa bibagiraho ingaruka nyuma yuko babyegerejwe.Bakaba batabaza basaba ko mu gihe imihanda yacishijwe mu masambu yabo bajya bahabwa ibyangombwa bishya by’ubutaka ntakindi kiguzi baciwe.

Ibi babitangaje nyuma y’aho bigaragariye ko iyi mihanda ibashyira mu bibazo byo gusora bagasorera n’ubuso bwatwawe n’umuhanda kuko abenshi bahuriza kukuba batabona asaga ibihumbi mirongo ine (40.000)n’ikigo cy’ubutaka bashaka guhinduza.

JPEG - 74.9 kb
Uwamaliya Beatrice umuyobozi w’akarere ka Muhanga

Mu kiganiro n’abanyamakuru umuyobozi w’aka karere Uwamaliya Beatrice avugako atemeranya n’abaturage bavuga ibi,akavugako iyo umuhanda ucishijwe ahantu hagira agaciro karenze ako hari hafite mbere yuko hacishwa ibi bikorwa ariko nawe yongeraho ko cyaba ari ikibazo kigomba kuganirwaho hakarebwa uko gicyemuka ntitukayobore abaturage bababaye barakariye ubuyobozi.

Yagize ati"Usanga abaturage aribo bagira uruhare mu gukata iyi mihanda ndetse bakemera kuko baba babona uzabateza imbere, agaciro kaha hantu kariyongera nyuma yo kuhageza ibi bikorwa by’iterambere gusa sinahakana ko iki ari ikibazo gihangayikishije abaturage bacu ariko kigomba gushakirwa umuti ntitukayobore abaturage bababaye kandi bakarakarira ubuyobozi bwabo na gahunda za leta zitegura ntizagira aho zigera ,burya umuturage wishimye niwe ufasha leta gutera imbere mu bikorwa biba byamushyiriweho”.

Bamwe mubaganiriye ni imirasire.com bavuga ko bashonjeshejwe n’ibi bikorwa baba begerejwe kuko amafaranga yo guhinduza bacibwa batakagombye kuba bayatanga ahubwo bayikenuza mu bibazo byo mu ngo baba bafite,bagasaba ko yakwishyurwa niba yacishijemo umuhanda dore ko ahenshi iba yacishijwemo umuturage atabisabye ahubwo bakavuga ko akarere ariko kakwirengera iki kiguzi basabwa.

Karemangingo Esidor atuye mu murenge wa Shyogwe avuga ko yagiye kwishyura imisoro abwirwa ko agomba gusorera nahanyujijwe umuhanda.

Yagize ati" Rwose nagiye kwishyura imisoro bambwira ko ngomba gusorera hose ,njya ku biro by’ubutaka bambwira ko hari amafaranga ngomba kwishyura ngo mpabwe indi fishi yabwo kandi ni menshi cyane hafi ibihumbi 40.000 yose ukongeraho no gusora kuri bwa butaka,ugasanga naho hasigaye nyuma yo kunyuzwamo umuhanda ntacyo hakumarira kubera ko hanyujijwemo uwo muhanda, ndasaba ko akarere kacu kagira uruhare mu kudufasha kubona ibipapuro bishya ndetse niko kagomba kwirengera iki kiguzi kuko niko kaba kabigizemo uruhare".

Mutungirehe Tharcisse atuye murenge wa Nyamabuye aho bita mu Rutenga avugako ibibazo by’ubutaka ari byinshi batewe n’imihanda ndetse n’ibindi bikorwa bisaba abaturage kwigomwa ubutaka bwabo kubera ngo begerezwe ibikorwa by’amajyambere ariko akongeraho ko bibagiraho ingaruka zituma batikora inyuma ngo babashe kubonera imiryango yabo ibyo ikeneye.

Yagize ati"usanga ibibazo ari byinshi kuko amashyamba yacu yanyujijwemo imihanda ntangurane duhawe,ndetse usanga harahaba hanyujijwe amapoto y’umuriro bahora batema ibi biti ngo bitazamuka ngo bikore kunsinga hakiyongeraho ko nujya kwishyura imisoro y’ubutaka isigaye igenda ihindagurika bitewe n’igishushanyo cyuyu mujyi,hakiyongeraho amafaranga yo guhinduza icyangombwa cy’ubutaka no kwishyura ubu bukode ntacyo uzasigarana abana bazarya kandi ntaruhare uba wabigizemo ugasanga turashonjeshwa nibi bikorwa byamajyambere byakagombye kuduteza imbere nkuko biba byazanywe bavugako bije gukura abaturage mu bwigunge".

Bamwe muri aba baturage usanga bavugako mu gihe akarere kagize uruhare mu guca iyi mihanda mu masambu yabo kajya kabafasha kubona ibyangombwa bishya bigaragaza ubutaka basigaranye hakuwemo iyi mihanda nibindi bikorwa biba byahacishijwe bikanangiza bimwe mu bikorwa bakoreraga muri iyo mitungo baba bitirirwa kuko cyera umuturage yumvaga ubutaka arubwe ariko ubu usanga bwarabaye ubwa leta kuko ibukodesha abaturage.

AKIMANA Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X