Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Museveni ari gukurikiranwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC)

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC ruratangaza ko rwakiriye ikirego abayobozi bo mu karere ka Kasese barezemo Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni.

Aba bayobozi bashinja Museveni ubwicanyi bwakozwe n’abapolisi ba Uganda mu Gushyingo 2016, ubwo bagabaga igitero ku ngoro y’umwami wa Rwenzururu, abantu basaga ijana bakahasiga ubuzima.

Depite Winnie Kizza uhagarariye Kasese mu nteko ishinga amategeko yavuze ko yabonye ubutumwa bw’umushinjacyaha wa ICC Fatou Bensouda bwemeza ko yakiriye ikirego cyabo .

Kizza avuga ko ICC izabamenyesha niba yafashe umwanzuro wo kugikurikirana binyuze mu nyandiko.

JPEG - 46.3 kb
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni

Abaregwa ni Museveni, n’Abaminisitiri barimo Asuman Mugenyi na Peter Ecweru, bose bashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Uyu mudepite avuga ko bafite icyizere ko ICC izaburanisha Museveni, kugira ngo ababuriye ababo muri ubwo bwicanyi bahabwe ubutabera.

Kiiza ahamya ko abapolisi bishe abantu babarirwa mu 130 barimo abagore n’abana ubwo bagabaga igitero ku ngoro y’umwami wa Rwenzururu Omusinga Charles Mumbere ku ya 26 no ku ya 27 Ugushyingo 2016.

Polisi ya Uganda ivuga ko yari ije gukumira umutwe witwaje intwaro wari uherutse kwica abapolisi muri ako gace.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Wilson Manishimwe - 10/03/2017 saa 12:56

ICC can't prosecute president Museveni right,you must know that the country is even preparing to leave the Hague based court.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X