Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amatora ntagomba gusimbuzwa izindi gahunda za leta”Gouverineri Musabyimana Jean Claude

Gouverineri w’intara y’Amajyaruguru arasaba abayobozi b’uturere tugize Intara y’Amajyaruguru kudafata amatora ngo asimbuzwe izindi gahunda za leta zari zisanzwe kuko n’amatora ari muri gahunda za leta.

JPEG - 33.1 kb
Jean Claude Musabyimana Guverineri w’intara y’Amajyaruguru

Kuri uyu wa 5 mutarama 2017 umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’imirasire ku bijyanye n’imyiteguro y’amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe mukwezi kwa Kanama 2017, Musabyimana yibukije abayobozi bu turere tugize intara y’Amajyaruguru ko badakwiye gufata gahunda y’amatora ngo isimbuzwe izindi gahunda zaleta kuko n’amatora ari muri zimwe muri gahunda zaleta ziteganyijwe muri uyu mwaka.

Muri icyo kiganiro umunyamakuru yamubajije ikibazo cya bamwe mu bayobozi b’uturere bashobora kwitwaza gahunda z’amatora bigatuma hari zimwe muri gahunda za leta zari ziteganyijwe gukorerwa abaturage zidakora ahubwo zigasimbuzwa amatora kugirango umuyobozi w’akarere azabashe kuza ku isonga mu kugira abaturage batoye neza, bityo bigatuma izindi gahunda zisa n’izirengagijwe doreko haba hateganyijwe n’ibihembo ku turere twi twaye neza mu matora.

Aha Musabyimana yagize ati” Mubyukuri ndumva nta muyobozi wafata amatora ngo ayasimbuze izindi gahunda za leta zari ziteganyijwe kuko buri kintu cyose kiba gifite umwanya wacyo, ikindi nuko n’amatora tutakwirengagiza ko nayo ari muri zimwe muri gahunda za leta”

Musabyimana yavuzeko umuyobozi wafata gahunda zari zisanzwe ziteganyijwe akazisimbuza amatora byafatwa nko kutagira gahunda muriwe, aha akaba yatanze urugero rwuko buri mwaka haba hateganyijwe burikintu cyose kizakorwa doreko niyo ari iminsi mikuru nayo iba iteganyijwe, kandi muri uyu mwaka byari bizwi neza ko hateganyijwe amatora y’umukuru w’Igihugu.

Amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017, ubu hirya no hino mu gihugu harakorwa ubukangurambaga bibutsa abaturage kureba ko bari kuri lisiti y’itora, ndetse na komisiyo y’amatora NEC nayo muriyi minsi iriho iroherereza ubutumwa bugufi muri telephone uburyo umuntu agomba kumenya ko ari kuri lisiti y’itora.

JOHN Bagabo/ Musanze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X