Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kayonza:Umuyobozi n’abamwungirije bane bari mu butabera bakurikiranyweho kunyereza umutungo

Abayobozi batanu ba Koperative Duterimbere Murundi, ihinga umuceri mu murenge wa Murundi mukarere ka kayonza, batawe muri yombi bakekwaho kunyereza umutungo w’abanyamuryango ungana n’amafaranga asaga miliyoni umunani.

JPEG - 31.6 kb
Icyicaro cya koperative Duterimbere ihinga umuceri mu murenge wa Murundi

IP Kayigi atangaza ko kuri uyu wa Kabiri abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba baramukiye mu igenzura muri iyo koperative, baza gusanga hari amafaranga angana na 8 528 205 FRW.

Muri ayo mafaranga harimo ayavuye mu muceri wagurishijwe ndetse n’ayagiye akurwa kuri konti za koperative nk’uko abakozi ba RCA babitangaje.

JPEG - 45.3 kb
Bamwe mu banyamuryango ba koperative Duterimbere

Abahise batabwa muri yombi ni Niyireba Evariste wari Perezida wa Koperative, Mukashimwe Pauline wari umucungamutungo, Uwihanganye Jerome, Nyandwi Gido, na Hangayika bose bari muri komite nyobozi ya Koperative.Abo batatu ba nyuma ngo hari aho byagaragaye ko bagiye basinyira ayo mafaranga yaburiwe irengero.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X