Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyamagabe: Abatemye umuhungu we bakamuca akaguru baracyidegembya

Munyentwari Jean Damascène wo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gatare mu Kagali ka Gatare yasabye ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo kumufasha gukurikirana abaciye umuhungu we ukuguru.

Munyentwari avuga ko mu ijoro ryo kuri Noheli 2016 umuhungu we w’imyaka 24 witwa Nsabimana Evariste uri kuvurirwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) yatemwe ukuguru bakagucira mu ivi.

Avuga ko ababajwe cyane n’uko ababikoze bazwi ariko ngo bakaba bacyidegembya, nk’uko yabisobanuriraga Guverineri Mureshyankwano Rose mu gikorwa cyo gukemura ibibazo by’abaturage.

JPEG - 67.4 kb
Munyentwari Jean Damascène

Munyentwari yagize ati “Ikibazo cyanjye ni icy’umuhungu wanjye watemewe akaguru mu ivi, mu ijoro ryo kuri noheri ariko nkaba mbabazwa n’uko ababikoze bacyidegembya. Kandi n’ubu ndimo mvuza nta n’ungeraho nibura ngo ansure kwa muganga.”

Nubwo ntawe yashoboye kuvuga mu izina, yakomeje asobanura ko nta mayobera yigeze agira y’abatemye umuhungu we, kuko ngo abaturage bose babazi ndetse akavuga ko ibyo bikiba n’abayobozi mu nzego z’ibanze bahageze ahubwo akavuga ko harimo n’abagize uruhare mu gucikisha abamutemeye umwana.

Ati “Amakuru mfite ni uko abantemeye umwana bahise bahungira mu mayaga (muri Gisagara) kandi ibyo mvuga n’umuyobozi w’umudugudu arabizi.”

Uyu musaza avuga ko umuhungu we yatezwe n’abantu barenze umwe bakamuryamisha hasi bagatemera ukuguru kwe mu ivi.

kucyo atekereza nk’impamvu yaba yaratumye umuhungu we akorerwa ubu bugome avuga ko ntayo atekereza.

Ubwo guverineri yabazaga icyo inzego zizi kuri iki kibazo, Komanda wa wa Sitasiyo ya Polisi ya Musebeya IP Nsanzimfura Alexandre yavuze ko nubwo batashoboye kubata muri yombi ariko ngo babakoreye amadosiye.

JPEG - 66.9 kb
Guverineri w’Amajyepfo Mureshyantwari Marie Rose

Yagize ati “Ikibazo twarakimenye. Hari abantu bagombaga gufatwa ariko baza gutoroka ariko twabakoreye amadosiye turacyahana amakuru kugira ngo tubafate, ariko icy’ingenzi twakoze, ikibazo twaracyakiriye turimo kubikurikirana kandi birasanzwe, n’ubundi hari abo twirirwa dufata kandi bari batorotse, ntabwo bivuze ko nubwo tutarabafata byarangiye.”

Ashingiye ku magambo y’uyu musaza wavugaga ko abamutemeye umwana bazwi ndetse anagaragaza ko ababikoze baburiwe ngo bacike abandi baturage bagasakuza bemeza ko ariko bimeze, Guverineri yavuze ko hari ikindi gikwiye gukorwa.

Yagize ati “Kuri polisi wenda ubwo buryo burasanzwe ariko hari ikindi numvise cyambabaje. Ni uko hari na bamwe mu baturage bagira n’uruhare rwo kubacikisha aho kugira ngo mubagaragaze nk’abantu bakoze icyaha muri kubahishira. None ko yatemye uw’uriya mugabo ejo ntazatema n’uwawe? Cyangwa akaba ari wowe atema, bizagenda gute?”

Gusa ubwo umuyobozi w’umudugudu yabazwaga icyo azi kuri ibi yagize ati “Twahageze tubona ibintu bimeze nabi twihutira kujyana umuntu kwa muganga ariko bwarakeye duhita tujya mu itorero.”

Guverineri Mureshyankwano yaosoje avuga ko hakwiye kubaho uburyo budasanzwe cyane cyane abakingira ikibaba dore ko nabo baba ari abafatanyacyaha.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X