Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Babangamiwe n’uburyo mitiweli zishyurwa.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu, baremeza ko umwaka wa 2016 bahawe serivisi mbi mu bijyanye no guhabwa amakarita ya mituweli, aho bamwe ngo bishyuye umwaka ukarangira batayabonye.

Aba baturage bavuga ko kimwe mu bibazo byabakomereye cyane, ari ugusabwa bwishyura mituweli z’abagize umuryango wose, kugira ngo umwe mu bawugize ayihabwe.

Ibi ngo byagiye bibadindiza cyane, ku buryo ngo hari ubwo wabonaga amafaranga ya bamwe mu bagize umuryango, ukayishyura ntuhabwe ikarita yo kwivurizaho, ukazarindira ko abona ayo wishyurira abagize umuryango bose, rimwe na rimwe umwaka ukakurangiriraho utarayabona yose, n’ayo watanze ukayahomba.

Kanzanira Immaculee, umwe mu baturage batuye mu murenge wa Rugerero, aragira ati «Ikibazo cya mituweli umwaka washize cyaduhagaritse amaraso, kuko byaratugoye kugira ngo tubone amafaranga yo kwishyurira umuryango yose, noneho n’igihe tuyabonye abashinzwe kuduha amakarita baradusiragiza ku buryo hari abatarabonye amakarita, ukibaza uko ubuzima bwabo bwarangije umwaka bwifashe.»

We n’abandi baturage bavuga ko umwaka wa 2016 hari imiryango yawurangije idafite mituweli itanivuje kandi hari amafaranga babonye bakayishyura, bagasaba ko habaho imikoranire myiza hagati y’abayobozi n’abaturage ku bijyanye n’imitangire ya mituweli.

Uwineza Francine, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Rubavu, avuga ko akazi kabaye kenshi ku bari bashinzwe gutanga amakarita bakorera mu kigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, ariko mu rwego rwo korohereza abaturage babimanuye, amakarita akaba agiye kujya atangirwa ku kagari no kugeza ku midugudu.

Aragira ati « Kumanura amakarita akajya atangirwa aho hasi hegereye umuturage bizagabanya uko gusiragira kwa hato na hato kwagiye kubangamira abaturage bigatuma bahabwa serivisi mbi.

Ubu rero konti bashyiraho amafaranga zirahari bakwiye kwizigamira hakiri kare, ubundi ikibazo cyarakemutse ntabwo bizongera kubaho.»

Uyu muyobozi kandi yagarutse ku kibazo cya bamwe mu baturage basaba ko bakwemererwa kujya bishyura mituweli buri muntu ku giti cye, hatitawe ku kureba niba umuryango wose warishyuwe, avuga ko ibi bitashoboka ko bagomba gukurikiza gahunda ya Leta.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X