Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Polisi y’u Rwanda yavuguruje ibyavugwaga ko itinya abazunguzayi b’abamasayi kubera amarozi

Polisi y’u Rwanda yahakanye yivuye inyuma ibyo abantu bajyaga bavuga ko itinya gufata abamasayi b’abazunguzayi kubera gutinya amarozi abavugwaho , ahubwo igafata bakavukire.

Nyuma y’uko abacururiza mu kajagari bazwi nk’abazunguzayi bavuga ko Polisi ibata muri yombi ariko yagera ku ba Nyakenya bazwi nk’abamasayi ikabirengagiza bitewe no gutinya amarozi, Polisi y’u Rwanda yavuze ko idashobora gutinya umucyaha ngo n’uko ayakoresha.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Spt Hitayezu Emmanuel, aganira n’itangazamakuru, yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda idashobora gutinya amarozi na gato.

Yagize ati” Ibyo bavuga ni magambo, Polisi ntabwo igendera ku bintu nk’ibyo. Niba umuntu afashwe yica amategeko icyo ashyikirizwa aho agomba gushyikirizwa, niba ari ugirwa inama akayigirwa, niba ari ucibwa amande akayacibwa.”

Yakomeje agira ati” aba bamasayi bafatirwa mu bikorwa by’ubucuruzi bw’akajagari ntibahambirizwa ngo basubire iwabo kuko bafite uburenganzira bwo kuba aho bashaka, gusa bagirwa inama zo gukora ubucuruzi bwemewe.”

Spt Emmanuel Hitayezu, yakomeje avuga ko amarembo yuguruye kuri buri munyamahanga ushaka gukora ubucuruzi bwe, gusa apfa kuba agiye kubukora mu nzira zikurikije amategeko, bitari mu kajagari.

Ibi byakuyeho urujijo kubajyaga bavuga ko ngo iyo aba bamasayi bafashwe bacuruza mu kajagari bakurizwa imodoka itagenda hashingiwe k’uko ngo hari imiti bakoresha.

Nyuma yo gutabaza kw’abazunguzayi ko nta bundi buryo bafite bwanoza imikorere yabo, Leta y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo kububakira amasoko mu duce dutandukanye azajya abafasha kunoza ubucuruzi bwabo nta n’umwe uhejwe , ariko bamwe batangaza ko akiri make kandi igishoro kikaba kidahagije.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X