Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Musanze: Yabwiye abadepite akarengane ke umuyobozi amubwirako abadepite aribo baza mwubakira

Umudamu witwa Umulisa Marie Louise utuye mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze ahangayikishishwe no kuba yarabwiye abadepite akarengane yakorewe n’ubuyobozi bw’umurenge ubwo ubuyobozi bwangaga kumutangira raporo yuko atishoboye ko agomba kubakirwa, nyuma yuko inzuye ishenywe bitewe nuko yari atuye mu manegeka, nyuma abadepite bamara ku genda ya tunguwe no kumva umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Cyuve Nyiransababera Salome amubwirako azubakirwa n’abadepite ya bwiye akarengane ke.

Umulisa avugako ubusanzwe ari umupfakazi ubarizwa mu kiciro cya 2 cy’ubudehe, yatangarije umunyamakuru w’imirasire ko yaje gusenyerwa inzuye bitewe nuko yari yubatse mu manegeka nuko abura aho gukinga umusaya, nibwo yagannye ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve ngo bumwubakire bitewe nuko atishoboye ubuyobozi bukomeza ku murangarana.

Nyuma Umulisa yaje ku geza ikibazo cye ku karere ka Musanze ubuyobozi bumubwirako Umurenge ariwo ugomba gukora rapolo yerekana ikibazo cye, nyuma akazashyirwa ku rutonde kimwe n’abandi bagombaga kubakirwa.

Ubwo abadepite basuraga akarere ka Musanze mu kwezi kwa Nzeri 2016, Umulisa yaje kubwira abadepite uburyo ubuyobozi bw’umurenge bwanze kucyemura ikibazo cye, Nuko babadepite basaba ubuyobozi bw’umurenge ko icyo kibazo cy’uwo Mudamo cya cyemuka vuba.

Ariko nyuma y’igihe gito yaje kongera gusubira ku murenge wa Cyuve aho yari agiye kubaza aho ikibazo cye kigeze gishyirwa mu bikorwa nk’uko abadepite bari basize babivuze.

Yatunguwe no kumva umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyiransababera Salome amubwirako azategereza abadepite akaba aribo bazamwubakira kuko ngo yabonye aribo bashobora gukemura ikibazo cye
Umulisa ya gize ati” nageze ku murenge nuko ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mubajije aho ikibazo kigeze yansubijeko ngomba gutegereza abadepite nabwiye ikibazo cyanjye akaba aribo banyuabkira”

JPEG - 25.1 kb
Ibiro by’umurenge wa Cyuve

Nyuma yo kumva ibivugwa n’uyu muturage twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve bubivugaho by’umwihariko umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage arinawe bivugwako yabwiye Umulisa ko azubakirwa n’abadepite ku ]ko aribo yaregeye.

Inshuro zose 15 mu bihe bitandukanye twamuhamagaye kuri telefoneye igendanwa ntiyigeze ayitaba, naho tumwandikiye ubutumwa bugufi ntiyigeze abusubiza kugza ubwo twamaraga gutunganya iyi nkuru yari ataraboneka kuri telefoneye igendanwa.

Hirya nohino mu gihugu hakunze kumvikana amajwi y’abaturage bavugako iyo bagejeje ibibazo byabo ku zindi nzego zisumbuye bitewe nuko izindi nzego ziba zarirengagije ibibazo byabo, ariko ugasanga bibagizeho ingaruka kuko hari naho usanga bimwa zimwe muri serivise bagahawe babwirwako ibibazo byabo bizasubizwa n’urwego baregeye

JOHN Bagabo / Musanze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X