Monaco cosmetics

Impano Drake yahaye umukunzi we Jennifer Lopez yashimangiye ko yaciye ukubiri na Rihanna

Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Drake, yahaye umukunzi we mushya Jennifer Lopez impano y’umukufi wa zahabu ufite agaciro k’ibihumbi 100 by’amadorali, ibintu benshi bakomeje kwibazaho bakavuga ko umubano we na Rihanna ushobora kuba washyizweho iherezo.

Uyu musore w’imyaka 30, nyuma y’ibyumweru bike bimenyekanye ko ari mu rukundo na Lopez w’imyaka 47, nyuma y’igitaramo aherutse gukorera mu mujyi wa Las vegas, yikuye umukufi wa zahabu awuha umukunzi we amushimira ko akomeje kumuba hafi.


Amakuru avuga ko uyu mukufi ujya gusa n’uwo Drake yari yambaye mu ijoro n’ubundi yari yakoreyeho igitaramo, gusa hakibazwa niba ari uwe yamuhaye cyangwa niba yaramuguriye uwo bifite ishusho imeze kimwe.

Dailymail ivuga ko muri iyi conseri (Concert) ubwo aba bombi bahuraga nyuma yo gusoza, bagaragaje urugwiro bafitanye, kugeza ubwo bitangiye gusakara hose ko umubano wabo wavugwaga watangiye kubyara umusaruro.


Ibitangazamakuru bitandukanye byavuze ko umubano w’aba bombi watumye Rihanna wahoze avugwaho gukondana n’uyu musore afunga ubucuti yari afitanye na Lopez ku rubuga rwa Instagram ahanini ngo bitewe n’uko yari amaze kumenya ko yigaruriye umutima wa Drake.

Jennifer Lopez avuzweho gukundana na Drake mu gihe acyambaye impeta yambitswe na Marc Anthony babyaranye impanga mu naho Drake we yavugwagaho kuba mu rukundo rw’ibanga n’umuhanzikazi Rihanna.


Jennifer Lopez ukomeje kuvugwaho gukundana na Drake arusha imyaka 17, azwi cyane nk’umuririmbyi, umukinnyi wa filime, umuhanzi w’imideli, yanakoze ibiganiro bitandukanye kuri televiziyo zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu buzima bwe nk’icyamamare yakunze kuvugwaho gukundana n’abagabo benshi,
aho mu 1997 yashakanye byemewe n’amategeko na Ojani Noa batandukana mu mwaka wakurikiyeho, muri 2001 yahise arushinga n’uwitwa Cris Judd batandukana hashize imyaka ibiri, nyuma y’aba bagabo babiri batigeze barambana, muri 2004 Jennifer Lopez yahise arushinga n’umuririmbyi Marc Anthony, muri 2012 basabye gatanya iza kwemerwa muri 2014.


Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X