Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

“Inkunga Leta yageneraga Umwarimu SACCO igiye kongerwa”PM.Murekezi Anastase

Mu isozwa ry’itorero ry’Abarezi “Indemyabigwi” kuri uyu wa Kane taliki 12 Mutarama 2017, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi, yizeje abarimu ko Leta igiye kongera inkunga yageneraga mwarimu SACCO.

Mu ijambo Minisitiri Murekezi yagejeje ku barimu b’Indemyabigwi bari bateraniye muri sitade ubworoherane mu karere ka Musanze, rigakurikirwa n’abandi basoje iryo itorero mu gihugu cyose, yababwiye ko nibura mu myaka 10 iri imbere Umwalimu SACCO igiye guterwa inkunga ya miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda.


Ati “ Iyo koperative imaze iminsi yifashisha inkunga ya leta ya miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko Leta yemeye kuyiha inkunga ya miliyari 30 mu myaka 10 iri imbere. Kandi namwe ubwanyu turashima ko mwitabiriye mwihuta gahunda yo kuzigama.”

Murekezi yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe n’imibereho ya mwarimu, kandi ko hari byinshi yabageneye, birimo kubashyiriraho sitati yihariye izatuma barushaho kubaho neza.

Min.Murekezi yaboneyeho kubashyikiriza Indemyabigwi ubutumwa bwa Perezida Kagame wavuze ko yabashimiye uruhare rwabo mu kubaka u Rwanda rwiza, ubwitange badahwema kugaragaza mu kazi kabo gakomeye, n’uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta no kuzikangurira abaturanyi babo.

Minisitiri w’uburezi, Dr. Papias Musafiri yavuze ko hakiri inzira ndende yo guteza imbere ireme ry’uburezi kandi ko abarimu babifitemo uruhare rukomeye.

Ati “Haracyari inzira ndende mu guteza imbere ireme ry’uburezi. Gutegura umunyeshuri neza mu byiciro byose by’uburezi, gukurikiza integanyanyigisho n’imfashanyigisho biboneye, gutegura neza aho umunyeshuri yigira no gutegura umunyeshuri akagira ubumenyi bumufasha kwiteza imbere n’igihugu cye.”


Yanenze abarezi batitabiriye itorero ry’indemyabigwi ku mpamvu zitumvikana n’abagize umuco wo kutavugisha ukuri mu gihe cy’itorero.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X