Monaco cosmetics

Ese koko Thomas Sankara yari intwari? Ni iki cyatumye agirwa intwari? Dore bimwe mu bikorwa byamuranze

Thomas Sankara ni intwali ya Afurika, akaba yaratanze ubuzima bwe kugirango ibitekerezo byiza bivane abaturage ba Burkina Faso ku ngoyi ya ba Mpatsibihugu, ibikorwa bye by’ubutwari benshi bamwibukiraho.

Ese Thomas Sanka ra ni muntu ki?

Yavutse mu 1949, i Yako muri Burkina Faso, avuka yitwa Thomas Isidore Noël Ouédraogo, akaba yarabaye umusirikare w’igihugu ndetse aranakundwa cyane ku bw’umutima wa kimuntu yabyirukanye, afite imbaraga n’amahane, agakunda igihugu cye n’abaturage bacyo.

JPEG - 36.4 kb
Capitaine Thomas Sankara yakunze kurangwa n’umwenda wa gisirikare cyane

Ku myaka 19 gusa y’amavuko nibwo Sankara yinjiye mu gisirikare, kubera imbaraga n’ubuhanga yari afite, nyuma y’umwaka umwe gusa yahise yoherezwa muri Madagascar guhugurwa mu bya gisirikare, agaruka mu kitwaga Haute Volta mu 1972.

Mu 1974 Sankara yayoboye urugamba rukomeye rwaberaga ku mupaka w’igihugu cye na Mali, aha yahavanye intsinzi ndetse n’abantu benshi batangira gushyigikira ibitekerezo bya politiki bye, akomeza kugenda amenyekana mu murwa mukuru Ouagadougou.

Uretse no kuba yari yaratangiye politiki, Sankara yari azwi dore ko yari n’umucuranzi ukomeye, acuranga guitar muri Orchestre “Tout-à-Coup Jazz”.
Sankara yagendaga kuri Moto ye (ipikipiki), iyi moto yatwaragaho abantu ku buntu, uwo aciyeho agenda n’amaguru akamuha lifuti, ibi nabyo byatumye abantu bamukunda muri uwo mujyi, aho aciye hose bakamwishimira.

Mu 1976 Thomas Sankara yagizwe umuyobozi w’ikigo cy’abakomando, akaba yarakoranaga cyane na Blaise Compaore, Thomas Sankara yagizwe minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu 1981 ariko akomeza koroshya ubuzima bwe, ntiyishyira hjuru ahubwo akomeza kwigendera kuri ya moto ye.

Nyuma y’umwaka umwe gusa, mu 1982 Sankara yahise yivana kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, atangaza ku mugaragaro ko atakomeza gukorana na Leta igizwe n’ibisambo, abigwizaho imitungo kandi abaturage biyicira isazi mu maso.

Ubu butegetsi yashinjaga gusahurira mu mifuka bwaje kuvanwaho, Sankara agirwa Minisitiri w’intebe ariko uyu mwanya nawo ntiyawumazeho kabiri, yawukuweho aranafungwa na bagenzi be 2 b’abofisiye, ibi bikorwa nyuma y’uruzinduko rwa Christophe Mitterrand umuhungu wa Francois Mitterand yagiriye muri Burkina Faso.

Ifungwa rya Sankara ntabwo ryanyuze abaturage, tariki ya 4 Kanama 1983 Sankara nibwo yabaye Perezida ku myaka 33 y’amavuko, yibonaga nk’impirimbanyi y’impinduramatwara ndetse agafatira urugero ku zindi ntwari zagiye ziharanira impinduka mu bihugu byabo nka Fidel Castro na Ernesto Guevara bo muri Cuba.
Sankara amaze kuba Perezida.

Sankara yaharaniraga ko habaho Leta Zunze Ubumwe za Afurica by’umwihariko akagereranwa na Ernesto Geuvara bashingiye ku myitwarire ye.

Taliki ya 15 Ukwakira 1987 Sankara yarishwe, yicanwa n’abandi bofisiye bagera kuri 12 muri coup d’Etat yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Blaise Compaore, wari incuti ye cyane, ahita afata ubutegetsi ariko amaraso ya Sankara akomeza kumukurikirana, kuva icyo gihe amwica kugera aho avuye ku butegetsi abebera muri 2014, ubu akaba ari mu buhungiro.

Ese Sankara yishwe na nde, yazize iki?

Compaore akorera coup d’Etat Sankara yamushinjaga gusenya umubano igihugu cyari gifitanye n’ibihugu by’amahanga cyane cyane iby’i Burayi, ibi kandi koko ngo Sankara ntiyabikozwaga yumvaga yifuza ko umuturage wa Burkina Faso yishyira akizana, akabaho ku bwe adategereje ko abazungu baza bakamunaga mu kanwa kandi nabwo batamukunze.

JPEG - 27.9 kb
Thomas Sankara yaranzwe n’ubutwari bwo gukunda igihugu cye

Sankara yagiye agaragara mu nama mu Bufaransa yambaye imyenda ye ya gisirikare n’ipeti rye rya Kapiteni mu gihe abandi bakuru b’ibihugu babaga bambaye amakote na za karuvati, ariko we ibyo akavuga ko ari ibya kizungu, ko we ari umusirikare w’igihugu cye, umusirikare w’abaturage b’igihugu cye.

Ibyo yakoraga ntibyanyuraga Francois Mitterand wari Perezida w’Ubufaransa, dore ko hari n’imbwirwaruhame (discours), za Sankara agaragariza agasuzuguro kadasanzwe Abafaransa imbere ya Mitterand byabaga bishengura.

Uruhare rw’Ubufaransa mu rupfu rwa Sankara?

“U Bufaransa, ku kigeranyo utamenya, bwagize uruhare mu rupfu rwa Sankara…Ntibyumvikana gusiga mu gihirahiro abaturage ba Burkina Faso ku byabaye”. Ibi ni ibyatangajwe na André Chassaigne, umudepite w’Umufaransa wo mu ishyaka ry’ Abakominisite aho avuga ko azotsa igitutu Guverinoma y’u Bufaransa igashyiraho Komisiyo ishinzwe gucukumbura iby’iyicwa rya Thomas Sankara.

Uretse uyu mudepite, Leta ya Mitterand yagiye ishinjwa cyane kwivugana Sankara wagaragazaga ko ashaka ukwishyira akizana hamwe n’abaturage be, dore ko Burkina Faso yari yarahawe ubwigenge n’Ubufaransa mu 1960 ariko bagashaka gukomeza kuyivogera.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X