Monaco cosmetics

Portugal : Habaye igisa n’umuhango wo gusezera kuri Kigeli V

Ku munsi w’ejo Fatima muri Portugal habereye umuhango wo gusezera k’Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa.

Kuwa gatatu nibwo Pasiteri Ezra Mpyisi yavuze ko ngo bakuye Umugogo w’Umwami Kigeli muri Amerika basa nk’abamwiba, kuko bahendahenze umuzungu wari ushinzwe iby’uwo murambo akababwira ko ugomba kurizwa indege ukajya gutabarizwa muri Portugal ahari amarimbi y’abami, kuko ngo hari n’Abanyaportugal bafashaga Kigeli.

Mpyisi yavuze ko bashakaga ko atabarizwa muri Portugal mu rwego rwo kumucuruza kuko abantu bajya baza kumusura bakishyura, avuga ariko ko igishimishije ari uko byarangiye azanwe mu Rwanda.

JPEG - 69.2 kb
Umwami n’ibirango bimugaragaza nibyo byifashishijwe muri uwo muhango

RNC ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda n’abaterankunga bayo barimo umunyemari Ayabatwa Rujugiro Tribert, umaze igihe uba muri Portugal baciye hirya no hino ngo Umugogo w’ Umwami Kigeli utajya gutabarizwa mu Rwanda bityo babone uko bawucuruza muri Portugal.

Uwahoze ari Chancellor w’Umwami Kigeli, Boniface Benzinge ariko akaba atari acyumvikana na Kigeli kugeza yitaba Imana na Emmanuel Bushayija uheruka kwimikwa na Boniface Benzinge nk’umusigire w’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa, bagaragaye muri uyu muhango barikumwe n’Abazungu benshi

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X