Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ruhango: Abakora muri VUP batangiye kugwa isari kubera kudahembwa

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier aratangaza ikibazo cyo gutinda guhemba abakozi kitazongera kubaho ukundi. Ibi abitangaje nyuma y’aho abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, batatse ko bamaze amezi ane badahembwa, bagasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwagira icyo bukora kugira ngo bishyurwe.

Abaturage babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe hirya no hino usanga ari bo bari gukora imirimo yo muri gahunda ya VUP mu rwego rwo kubafasha kubona imibereho.

JPEG - 74.4 kb
Abakozi ba VUP ngo amezi abaye ane batazi umushahara

Abakora iyo mirimo mu murenge wa Kinihira batangaza ko amafaranga bahembwa asigaye atinda kubageraho bigatuma badashobora kwiteza imbere.

Umwe muri bo utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Turahangayitse iyi mirimo ubundi twayihawe ngo twizamure mu mibereho ariko ahubwo tubona byaradusubije inyuma kuko kumara amezi angana gutya ubyuka ujya gukora ukayamara udahembwa iterambere warikurahe?.”

Ibi ngo biri kubagiraho ingaruka mu mibereho yabo, dore ko hari na bamwe bagenda basanga baryamye ku mihanda bananiwe gutaha bavuye gukora muri VUP.

Kamanzi Andre ni umwe mu baturage badakora muri VUP yagize ati: “Njye sinkora muri VUP ariko ndatabariza abahakora, hari umusaza ukora muri iyo nsanze aryamye ku kayira, ikibazo yavugaga ko afite ngo n’uko adaheruka kubona amafaranga ngo amufashe gukemura ibibazo afite.”

Uretse kandi ngo ibijyanye no kubona icyo barya, bahangayikishijwe n’uburyo abana babo bazajya kwiga kuko batazabasha ku babonera ibikoresho.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier avuga ko itinda ry’amafaranga yo kwishyura aba baturage ryatewe n’inzira nyinshi anyuramo, ariko agahamya ko iki kibazo kitazongera kubaho ndetse ko n’amafaranga yabo naba yabonetse mu gihe kitarenze icyumweru bazaba batangiye kuyafata.

Yagize ati“Iki kibazo cyo gutinda guhembwa kw’abakora muri VUP cyatewe n’inzira nyinshi bisabwa ko amafaranga yabo anyuzwamo, ariko nk’ubuyobozi twasabye ko izo nzira zaba nke kugira ngo abaturage batazongera gutinda kubona amafaranga yabo kandi twizera ko byakemutse bitazongera kuba, aba rero icyo twabizeza ni uko amafaranga yabo yaje kandi ko bitarenze igihe cy’icyumweru bazaba babonye amafaranga yabo.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X