Monaco cosmetics

Dore ibyamamare 10 ku isi byavuzweho gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bakarwara imitezi

Mu gihe ibyamamare bikunze kuvugwaho byinshi bitandukanye haba mbere na nyuma y’uko bitabye Imana, muri ibyo hari ibyavuzweho kutikingira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bigatuma bandura uburwayi bw’imitezi.

Mu bushakashatsi urubuga rwa Firsttoknow.com rwashyize ahagaragara mu 2015, rwagaragaje ibyamamare 10 byagiye bivugwaho kuba barahuye n’icyo cyorezo.Muri ibyo harimo ibi bikurikira:

10. Ivan the Terrible

Ivan IV Vasilyevich, wamenyekanye nka Ivan the Terrible cyangwa Ivan the Fearsome wakomokaga mu Burusiya, mbere y’uko apfa yishwe n’uburozi yabanje kugaragarwaho ibimenyetso by’indwara y’imitezi, byanavuzwe ko byatumye agira akabazo ku bwonko akica umuhungu we.

9.Henry VIII

Uyu Henry wabaye umwami w’Ubwongereza ahagana mu kinyejana cya XV, nyuma y’imyaka 100 apfuye abashakashatsi bagaragaje ko ubusazi yagiraga bwaterwanga n’urusobe rw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina(Imitezi.)

8.Shakespeare

Abashakashatsi bo muri Amerika bagaragaje ko uyu Shakespeare ajya gupfa yagaragaje ibimenyetso by’indwara y’imitezi aho yabanje kwitabwaho bamwuhagiza amazi ashyushye ndetse no kwitabwaho byagenewe n’uwugarijwe n’ubwo burwayi.

7.Casanova

Uyu Giacomo Girolamo Casanova wari umunyarwenya akaba n’umwanditsi w’ibitabo mu Butaliyani, yamenyekanye cyane mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, byatumye yandura indwara zitandukanye zirimo imitezi.

6.Ludwig van Beethoven

Van ukomoka mu Budage, yavuzweho gukora imibonano mpuzabitsina mu kajagari aho atatinyaga no kugura indaya, ibyo byaje kumukurizamo uburwayi bw’imitezi n’ bw’ubumuga bwo kutumva.

5.Count Lev Nikolayevich Tolstoy

Tolstoy umurusiya wamenyekanye cyane mu Bwongereza nk’umwanditsi w’ibitabo, uretse kuba yari umugenzuzi w’imyandikire y’ibitabo yari n’umushakashatsi k’ubutabire.Mu buto bw’uyu mugabo yanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari nazo zaje gutwara ubuzima bwe.

4.Benito Mussolini

Benito Amilcare Andrea Mussolini, ni umunyapolitike w’Umutaliyani wavuzwe cyane mu mateka y’isi ahagana 1922- 1943 ubwo yari Minisitiri w’intebe.Uyu mugabo yavuzweho kwandura imitezi nyuma ya Gerenade yari yatewe.

3.Napoleon Bonaparte

Napoleon Bonaparte, yari umusirikare w’Umufaransa wamenyekanye cyane ubwo yaharaniraga impinduramatwara mu Bufaransa.Bivugwa ko yakoze imiti ivura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bityo nawe akaba yari yarafashwe na zimwe muri izo ndwara.

2.Abraham Lincoln

Abraham Lincoln umwe mu baperezida bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hashingiwe ku nshuti ye ya hafi, yatangaje ko yamubwiye ko yanduye indwara y’imitezi ndetse ngo yamaze hafi imyaka 10 afata imiti.

1.Adolf Hitler

Adolf Hitler ni Umudage wabaye umuyobozi w’ishyaka rya Nazzi, yavuzweho kuba yarandujwe imitezi n’indaya y’Umuyahudi baryamanye bikanavugwa ko byabaye intandaro yo kuba yari afite ibya rimwe nk’uko uwahoze ari umuganga we yigeze kubitangaza.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gucci - 17/07/2017 saa 18:30

iraryoha cyane cyereka nange uwama unswera
Kanda hano umusubize

- 17/07/2017 saa 18:28

iraryoha cyane cyereka nange uwama unswera
Kanda hano umusubize

Tuyishimire Olivier - 30/05/2017 saa 08:03

Ntibyari Byiroshye!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X