Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Paul Pogba arakarishye, afite intungamubiri zihagije nta cyamubuza kuba Kapiteni wa Man Utd-Jose Mourinho

Mu kiganiro n’itangazamakuru kibanze cyane ku mukino ugomba guhuza Liverpool na Manchester United umutoza Jose Mourinho yatangaje ko yizeye kuzabona Paul Pogba mu minsi iri imbere ari kapitene w’ikipe ya Manchester united.

Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru niba Pogba ashobora gusimbura Rooney ku mwanya wa Kapiteni, Mourinho yavuze ko uyu musore afite imbaduko mu kibuga ndetse akaba yujuje intungamubiri bityo akabona mu minsi iri imbere yaba kapiteni.

Yagize ati” Paul Pogba arakarishye, afite intungamubiri zihagije nta cyamubuza kuba Kapiteni wa Man Utd mu minsi iri imbere. icyo asabwa ni ukongera ingufu ku buryo bukomeye.”
Mu ntangiriro za shampiyona Pogba yagiye anengwa kudatanga umusaruro yari yitezweho muri iyi ikipe nk’umukinnyi wayijemo aguzwe amafaranga menshi ataragurwa undi mukinnyi uwo ariwe wese mu mateka ya ruhago.

Gusa kuri ubu uyu mukinnyi nk’uko bigaragarara ararushaho kugenda amenyera ndetse yitwara neza afatanyije n’umusore Zlatan Ibrahimovich.

Bakaba bafite uruhare rukomeye mu kuba iyi kipe iri ku mwanya wa 6. Jose Mourinho yatangaje ko Pogba w’imyaka 23 afite ubushobozi bwo kuba kapitene w’iyi kipe kubera ubuhanga afite ndetse n’imyitwarire ye imwemerera kuba yaba umuyobozi w’abandi.

Urubuga rwa The Guardian dukesha iyi nkuru ,rutangaza ko Mourinho yemeza ko Pogba ashobora kuba kapiteni wa Man united mu minsi iri imbere. Mourinho atangaza ko icyo Pogba asabwa ari ugukomeza kongera imbaraga mu mikinire ye akarushaho gutera imbere.

Uyu mutoza kandi atangaza ko ikipe ye ihagaze neza ndetse ifite n’umukino mwiza ku buryo nta bwoba afite mu mukino iyi kipe yitegura gukina kuri icyi Cyumweru n’ikipe ya Liverpool.

Ikipe ya Manchester united imaze gukina imikino 15 idatsindwa , Ibi bikaba byari biherutse kuba muri iyi kipe ubwo yari igitozwa n’umutoza Sir Alex Ferguson wasezeye kuri iyi mirimo mu mwaka wa 2013.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X