Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Ese wabuze urubyaro?uzi igituma umugabo n’umugore batinda kubyara cyangwa ntibabyare ? Dore icyo wakora

Hari imiryango myinshi usanga itinda kubona urubyaro cyangwa se ntibabyare bitewe n’impamvu zitandukanye.Imirasire .com yifashishije urubuga rwa theadventurouswriter.com yakusanyize impamvu zose zitera ubugumba cyangwa abashakanye bagatinda kubyara.

Dore ibishobora gutuma umugore atinda kubyara cyangwa ntabyare

1.Kuba imyoborantanga ye yarazibye

Ibingibi ngo ni nabyo bikunda kuboneka ku bagore benshi batabyara. Icyo gihe intangangore ntizibona aho zinyura, ndetse n’intangangabo zinjiye mu gitsina cy’umugore nazo ntizibone aho zinyura kugirango zihure n’intangangore bikore igi.

2. Anovulation

Iyi ni impamvu ya kabiri ituma umugore aba ingumba. Aha bikaba bishatse kuvuga ko intangangore ye idasohoka ngo ive mu gasabo iyo yakuze. Birumvikana niba itasohotse ntizigera ibasha guhura n’intangangabo.

3.Endométriose

Ahangaha hari uturemangingo dutuma agahu kaba mu mura, gakura igihe kurekurwa kw’intanga byegereje, hakaba hasa n’ahanepa kugirango umugore naramuka asamye igi rizabone aho ryicara.

Uturemangingo dutuma ibi bibaho rero, mu gihe cya endométriose, ngo utu turemangingo hari igihe tujya no ku gasabo k’intanga, cyangwa se tukajya ku muyoborantanga, noneho buri kwezi naho hakajya hakura nk’ahitegura kwakira umwana, kandi igihe cy’imihango naho bigasenyuka, gusa bikabura aho bisohokera bikitekera inyuma y’umura.

Ahangaha rero niho usanga ngo umugore ajya mu mihango akaribwa bidasanzwe, ndetse n’igihe akora imibonano mpuzabitsina ngo akaba yababara cyane kubera ko igitsina cy’umugabo iyo kinjiye hirya gisa n’igikoma ha handi hatekeye ya maraso noneho agasa n’utonekara.

Impamvu zishobora gutera ubugumba ku mugabo

1. Infection yangiza udusabo tw’intangangabo (amabya)

Iyi infection ikaba ituruka ku kuba umugabo yarigeze kurwara amashamba akiri umwana mutoya.

Iyi ikaba ari indwara ababyeyi baba bagomba kuvuza bwangu igihe bayibonye ku bana babo b’abahungu, kugirango bitazabaviramo iki kibazo kera.

Ndetse wabona yadutse, ukagerageza kurinda umuhungu wawe kwegerana n’abakiyirwaye kugirango itamufata kuko aribyo byaba byiza kurushaho. 10% by’abana b’abahungu barwaye amashamba rero, ngo bakaba bahinduka ingumba kuberayo.

2. Varicocèle

Ahangaha ni igihe imitsi iba ku dusabo tw’intanga tw’umugabo (amabya) iba yarabaye minini cyane, maze kubera amaraso menshi ahanyura hagashyuha, bityo ubushyuhe busabwa ngo intangangabo zikorwe bukarenga ntibishoboke.

Ubundi ubushyuhe zikorerwaho ni degre 34, ari nayo mpamvu amabya aba hanze y’umubiri, mu gihe mu mubiri w’umuntu utarwaye haba ubushyuhe butari munsi ya degre 37.

3. Ngo umugabo ashobora no kuba nta mbuto afite na mba

wenda kubera ko umubiri we udakora umusemburo witwa tyroïde, kuko ariwo ufasha mu ikorwa ry’intangangabo. Cyangwa se uturemangingo two mu mabya tukaba tudakora neza.

Impamvu zishobora gutera ubugumba ziturutse kuri bombi icyarimwe
Aha ni igihe umwe ku ruhande rwe apimwe agasanga ari muzima, hanyuma n’undi ku ruhande rwe nawe agapimwa agasanga ari muzima.

Nyamara bahurira hamwe mu rugo, ntibabyare! Ibi ngo byaba biterwa no kuba ururenda rw’umugore rutameze neza cyane, bigahura n’uko umugabo nawe afite intangangabo zitameze neza cyane. Niba ibi bihuriranye, abashakanye ntibabyara.

Dore uko ibyo byakwirindwa mu gihe umugabo n’umugore bahuye n’icyo kibazo cy’ubugumba cyangwa gutinda kubyara

Igihe cyose mugabo cyangwa mugore uhuye na kimwe muri ibyo bibazo wagana muganga ukwegereye gusa nanone hari ibyo ushobora gukumira bitaraba mu gihe ukurikije amabwiriza ya muganga.

Gusa amavuriro asanzwe ya kizungu ntarabasha kuvura ubu burwayi bwo kutabyara mu gihe bwamaze kugaragara. Amavuriro y’abashinwa niyo yonyine abasha kuvura ubu burwayi bitewe n’imiti akoresha y’umwimerere

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Peter tarwaxe - 14/05/2017 saa 15:48

Nabimenya Gute? Ko nadwaye iyo ndwara?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X