Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyakabanda:Coaster igonze umuntu umwe abandi barakomereka –AMAFOTO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki 16 Mutarama 2017, imodoka ya sosiyete ya Loyal igongeye umuntu ahazwi nko kuri Café du Ciecle mu murenge wa Nyakabanda ahita apfa abandi barakomereka.

Imodoka ya sosiyete ya Loyal ifite pulake(Plaque) RAB139Z igongeye umuntu ahazwi nko kuri Café du Ciecle mu murenge wa Nyakabanda ahita apfa abandi barakomereka. gusa icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana

Iyi modoka yari itwaye abantu bavaga gushyingura, ubwo yageraga ahazwi nko kuri café du ciecle yataye umuhande maze iboneza hafi y’umusore wacuruzaga amakara wari uzwi ku izina rya Saddam iramugonga ahita yitaba Imana.

Umunyamakuru wa Imirasire.com wari uri ahabereye iyo mpanuka yatangaje ko abagenzi batakomeretse bikabije uretse uwo Saddam wahasize ubuzima.

imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X