Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kicukiro:Umunyeshuri wa IPRC yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yataye muri yombi umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro nyuma yo kumusangana Kashe(Stamp) 39 z’impimbano

Izi kashe yafatanywe ni iz’ibigo bitandukanye bya Leta birimo amabanki, amashuri, ibigo by’ubutabera n’ibindi.

Tuyishime yafashwe tariki ya 13 Mutarama, nyuma y’uko umuyobozi w’ishuri yigamo rya IPRC-Kicukiro ahawe amakuru y’uko hari umwe mu banyeshuri be ufite kashe z’impimbano.

JPEG - 39.8 kb
Tuyishime Bernard wafatanywe kashe 39 z’impimbano

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati:

” bamwe mu banyeshuri babwiye umuyobozi w’ishuri ibijyanye n’uko Tuyishime yaba atunze izo kashe ndetse ko ashobora kuba azikoresha ibintu bitari byiza, nuko nawe ahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati” Twahise tujya gusaka mu rugo aho aba, maze tuhasanga kashe 39 z’ibigo bya Leta bitandukanye birimo za banki, amashuri, noteri ndetse n’iz’ibigo by’ubutabera”.

Yongeyeho ko iperereza ry’ibanze rya Polisi ryanatahuye ko yari anafite muri mudasobwa ye ibindi byangombwa by’ibihimbano bimwemerera inguzanyo yo kwiga, n’ibindi bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yihanangirije abantu nk’abo bakora ibyangombwa by’ibihimbano agira ati:

” Uwo ariwe wese utunze ibyangombwa by’ibihimbano uko byaba bimeze kose amenye ko amategeko ahari kandi amuhana igihe abifatanwe”.

Yakomeje avuga ko icyaha kiramutse kimuhamye igihano yahabwa gikubiye mu ngingo ya 606 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda, aho igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ashobora kugera kuri miliyoni eshatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Yasabye n’abandi bagifite ibitekerezo byo kwishora muri ibyo byaha, kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse gufatwa bagafungwa bikaba bigira ingaruka kuri bo no ku miryango yabo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X