Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Snoop Dog yahaye gasopo abahanzi b’abirabura bashamadukiye kuzaririmba mu irahira rya Trump

Umuhanzi Cordozor Calvin Broadus uzwi ku mazina y’ ubuhanzi nka Snoop Dog, nyuma y’uko imyiteguro y’irahira rya Trump irimbanyije muri Amerika, yikomye abahanzi bashaka kuzaririmba muri uwo muhango maze avuga ko azabubahuka.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram Snoop yahamije ko yiteguye kubahuka akananga buri muhanzi wese w’umwirabura uzaririmba mu muhango w’irahira rya Donald Trump riteganyijwe taliki 20 Mutarama 2017.


Yagize ati” Ntitaye kuwo uriwe kabone niyo naba nkubaha cyane nzakubahuka, ubwo uzajya kuharirimba wese nzamufata nk’ umwanzi wanjye ukomeye ntazigera mbabarira na rimwe”.

Snoop yakomeje avuga ko bibaye byiza n’ abahanzi bari kubyitegura ubu bashatse bahindura ikerekezo bagahagarika kuzajya kuririmbira Trump mu muhango.

David Karklanda umwe mu batanze igitekerezo kuri aya magambo Snoop yatangaje, yanenzi uyu muhanzi ndetse amwita umunywi w’ibiyobyabwenge utazi ibyo akora.

Yagize ati”umunywi w’ibiyobyabwenge Snoop utazi ibyo akora, abari bafitanye ubushuti nawe nibabuhagarike baze iwange, kuba abahanzi bazaririmba mu muhango w’irahira rya Trump ntibyagakwiye kuba ikibazo.”

Snoop Dogg w’ imyaka 45 yavutse ni umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa film akaba azi no gutunganya indirimbo mu buryo bw’ amashusho n’ibindi. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 1992 mbere yo gutandukana n’umugore we mu mwaka wa 2008.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X