Monaco cosmetics

Imyaka 17 irashize, iby’urupfu rwa Laurent Desire Kabila bitarasobanuka. Ese ntiyaba yarazize Komanda Masasu?

Ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 16 Mutarama 2017, mu gihugu cya RDC, abaturage benshi biriwe mu bikorwa byo kwibuka Perezida Desire Laurent Kabila wahiritse Mobutu ku butegetsi akaba ari nawe se wa Joseph Kabila. Uyu mugabo yishwe n’ushinzwe kumurinda nawe wahise yicwa ako kanya. Byavuzwe Kaporali Rachid wishe Kabila yaba yarashatse kwihorera nyuma y’aho inshuti ye Komanda Masasu yishwe na Kabila. Dore amwe mu mateka yaranze uyu muperezida wabashije guhirika umunyagitugu Mobutu.

Imyaka Hashize hafi imyaka 17 umusirakare wo ku rwego rwo hasi cyane wari mu mutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda Perezida Desire Kabila yinjiye mu biro bye amurasa amasasu abiri, bituma perezida Kabila yitaba Imana nyuma y’amasaha abiri arashwe.

JPEG - 29.6 kb
Laurent Desire Kabila yishwe n’amasasu abiri yarashwe mu gatuza

Kuwa kabiri taliki ya 16 Mutarama, nka saa saba z’amanywa, perezida Kabila yari ari muri biro bye biri ahitwa Marbre muri karitsiye ya Binza, nkuko bisanzwe yari mu kazi kuko yari yakiriye bamwe mu ba diplomate bakorera I Kinshasa, bigeze saa sita ahamagaza umujyanama we mu bijyanye n’ibibazo by’ubukungu ngo basangire ifunguro rya saa sita banaganira ku rugendo yari kujyamo I Yaounde muri Cameroun habereye inama ya 21 ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Kabila yageze ku butegetsi mu mwaka w’i 1997 nyuma yo guhirika Mobutu, Kabila yabanje gukorera munzu yakorerwagamo n’uwamubanjirije, iyo nzu iri hafi y’uruzi rutandakanya icyahoze cyitwa Zaire na Kongo Brazaville, aza kuyivamo arimuka kubera gutinya kuzaraswa n’abasirikare ba Mobutu bari barahungiye muri Kongo Brazaville, ikindi kandi nuko iyo nzu yari hagati y’ikigo cya gisirikare kizwi ku izina rya Chachi ibi byose byari kugirango yirinde kuzaraswa.

Nta kidasanzwe cyagaragaye uwo munsi, imbere y’ibiro bya Perezida nkuko bisanzwe hari abasirikare bashinzwe kumurinda hamwe n’ushinzwe Protocole ye bari kuganira bisanzwe banakora akazi kabo, mbere gato ya saa cyenda umusirikare ufite ipeti rya kaporali witwa Rachidi, asaba ko yakwinjira mu biro bya perezida kujya kumusuhuza nkuko bisanzwe mu bihugu byinshi by’afurika kwinjira gusuhuza perezida ntacyo biba bitwaye, nkuko umwe mu bakoreraga muri perezidansi ya Kongo yabitangarije abanyamakuru, ngo nta cyari gutuma batamureka ngo yinjire kuko byaribimenyerewe muri Kongo kwinjira ugasuhuza Perezida gusa yakomeje agira ati : "icyantunguye nuko bamuretse akinjirana imbunda mu biro bya perezida."

JPEG - 121 kb
Nyakwigendera Perezida Laurent Desire Kabila yishwe n’umusirikare wari ushinzwe kumurinda

Abasirikare bari bashinzwe kumurinda baretse Rachidi yinjira muri Perezidansi, uyu na we yerekeje neza neza aho Kabila yarari kuganira n’umujyanama we mu bijyanye n’ubukungu, afata imbunda ye arasa Kabila, ubwo Kabila yahise yikubita hasi arimo kuvirirana amaraso menshi cyane, Mota umujyanama wa Kabila atangira gutaka cyane atabaza abasirikare barinda perezida, nabo bahise barasa Rachidi.

Rachid ntiyishwe n’abarindaga perezida ako kanyakuko bamurashe mu kaguru gusa, yishwe na colonel eddy kapend wari umugaba mukuri wingabo, nawe wakatiwe urwo gupfa nyuma gato, azira icyo gikorwa..

Uwari umugaba mukuru w’ingabo na bamwe mu basirikare binjira mu biro bya Perezida basanga aryamye hasi ava amaraso menshi iruhande rwe hari umujyanama we mu byubukungu, bahita bamujyana kuri ku ivuriro rya Ngaliema.

Bamwe mu nshuti za Rachidi bemeza ko yari inshuti cyane na Komanda Masasu wishwe na Kabila kubera imyitwarire ye mibi, uwari Minisitiri w’itumanaho Dominique Sakombi yasobanuriye itangazamakuru ko na we atazi impamvu Kabila yishwe.
.
Mu kanya nkako guhumbya amaze kugezwa kwa muganga, Gaetan Kakuji wari Minisitiri w’umutekano mu gihugu yahise atumiza inama vuba na bwangu yo kureba uburyo Kabila yasimbuzwa, iyo nama yatumiwemo umugaba mukuru w’ingabo Eddy Kapend, Minisitiri muri Perezidansi Pierre Victor Mpoyo, Aba ambasaderi ba Angola na Zimbabwe muri Kongo kimwe n’abahagarariye ingabo za Zimbambwe na Angola bafashaga ingabo za Kongo guhangana n’umutwe w’inyeshyamba za RCD.

Kakuji yafashe ijambo abwira abari bitabiriye inama ati : Perezida Kabila ubuzima burimo buramucika tugomba gushaka umusirikare wamusimbura ku butegetsi kuko nta musivili wahangana n’ibibazo Kongo irimo".

uwari uhagarariye Angola asaba ko Koloneli Eddy Kapende yafata ubuyobozi, Kapende arabyanga atinya ko bamugerekaho urupfu rwa Kabila, ariko yemera kujya guhumuriza abaturage no kubasaba kwitonda muri ibyo bihe bibi Kongo yarimo, ahita anajya kuri radio na televiziyo gutangaza ko imipaka yose ya Kongo ifunzwe, impaka zirakomeza umwe mu bari mu nama asaba ko General Kalume Numbi yafata ubutegetsi, inama iramwanga, Victor Mpoyo ahita afata Ijambo ubwo ahita atanga izina rya Joseph Kabila nk’umusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Tubibutse ko uyu Mpoyo yari minisitiri muri Perezidansi, abari mu nama bose bemeza ko ariwe ugiye gusimbura papa we, mugihe we yari ari ku rugamba atigeze abona umwanya wo kurwaza se.

Muri icyo gica munsi amakuru atuvugwaho rumwe n’abakongomani yemeza ko Kabila yapfuye, ndetse yemejwe n’umwe mu ba minisitiri ba Kongo waruri mu ruzinduko muri Libiya we yemezaga ko Kabila yapfuye nyuma ya masaha abiri arashwe, mu gihe gito Sakombi minisitiri w’itangazamakuru yagiye kuri radio abeshyuza amakuru y’urupfu rwa Kabila.

Kakiji we yemeje adaseka ko Kabila ubwe niwe watanze itegeko ryo gushyiraho ibihe bidasanzwe no gufunga imipaka yose ijya hanze y’igihugu, amakuru nyayo y’urupfu rwa Kabila yaturutse i Kampala muri Uganda atanzwe n’abamwe mu batasi ba Uganda, Nyuma gato Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi nawe yemeza ko Kabila yitabye Imana, icyakomeje guteza urujijo ku rupfu rwe nuko Amerika nk’igihugu cy’igihangange cyanze kwemeza ayo makuru.

Kinshasa, ku ruhande rwayo ikomeza kwemeza ko Kabila ariho ndetse ko yajyanwe Harare hamwe n’abantu bake bo mu muryango we ngo bakomeze bamwiteho kugirango akire vuba, ibyo byemezwa n’uhagarariye Zibambwe muri Kongo ko Kabila ari kuvurirwa, mu kigo cya Gisirikare cya Manyane kiri hafi y’ikibuga cy’indege cya Harare.

Robert Mugabe amaze kumenya aya makuru yahise ava mu nama yari ihuje ibihugu by’Afurika n’ubufaransa asubira i Harare mu buryo bwihuse, i Kinshasa abakongomani bo bari bamaze kwiyumvamo ko Kabila yapfuye.

Mu murwa mukuru wa Cameroun Yaounde aho inama y’Ubufaransa n’Afurika yaririmo kubera, mu gitondo cyo ku italiki ya 18 Mutarama, mu buryo butari bwitezwe, Perezida wa Togo Gnassimbe Eyadema asaba abari bateraniye mu nama guhaguruka bagafata umunota wo kwibuka Perezida akaba n’inshuti ye Kabila, ubwo abari mu nama bose ndetse n’abahagarariye Kongo barahaguruka bafata umunota wo kwibuka nyakwigendera Kabila, amasaha make cyane nyuma yaho Leta ya Kongo yemerera kuva ku izima itangariza abakongomanai ndetse n’isi yose muri rusange ko Perezida Laurent Desire Kabila atakibarizwa muri iyi si y’abazima ati : Kongo iri mu cyunamo kizamara ukwezi twibuka umubyeyi wacu, imihango yo kumuherekeza mu cyubahiro izaba ku italiki ya 23 Mutarama hano mu murwa mukuru wa Kongo."

Nanubu ntiharamenyekana intandaro y’urupfu rwa Kabila, kuko hari abemeza ko nubwo Rachid ari we wamurashe , hashobora kuba hari abandi bari babyihishe inyuma.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X