Monaco cosmetics

Tanzania: Uwanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye uburenganzira.

Lowassa yari aje mu gace ka Kagera ari kumwe n’abandi bayobozi b’ishyaka rya Chadema, abarwanashyaka bari bamuherekeje bari kuri za moto abandi bari mu matagisi.

JPEG - 39.5 kb
Edward Lowasa yafunzwe akanya gato

The Citizen ivuga ko yageze mu mujyi wa Geita mu masangano y’umuhanda abaturage bakamubona bagateza umuvundo bigatuma polisi imuta muri yombi.

Imbaga y’abantu benshi yamuherekeje no kuri polisi iririmba ngo “perezida w’abaturage”. Igihe imodoka zitari zinjira habaye umuvundo benshi binjira mu nyubako bahangana na polisi nayo yabakubitaga ikoresheje imikandara n’indembo.

Nyuma y’akavuyo k’iminota ibarirwa muri itatu, umubare w’abaturage bari kuri sitasiyo wiyongereye, polisi ikoresha ibyuka biryana mu maso ngo ibatatanye.

Edward Lowassa yaje kwinjizwa mu biro bya komiseri wa Polisi muri Geita, Mponjoli Mwabulambo wamuhase ibibazo nyuma y’aho aza kurekurwa.

Umwe mu bayobozi b’ishyaka rya Chadema, Singo Belabenson yavuze ko Lowassa yabajijwe impamvu yeteje akavuyo mu mujyi agasobanura ko ari abaturage bamukunda bateje umuvundo ubwo yashakaga guhagarara ku isoko ngo agure imbuto.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X