Monaco cosmetics

Muhanga: Barasaba ikiraro gicaho imodoka kibahuza na Ruhango

Abaturage batuye mu murenge wa Shyogwe mu kagali ka Mubuga gahana imbibi n’umurenge wa Mbuye ho mu karere ka Ruhango barasaba ubuyobozi bw’utu turere ko bwabubakira ikiraro gicaho imodoka, kuko icyo bubakiwe n’akarere ka Muhanga gica mu kirere kidashobora gucaho imodoka ahubwo gicaho aba baturage bakoresha amaguru kikaba kibafasha kwambuka umugezi w’Ururumanza.

Abaganiriye na Imirasire.com bavugako iki kiraro gica mu kirere cyabafashije ariko harebwe uburyo hakubakwa ikindi cyajya gicaho imodoka cyaborohereza cyane mu buhahirane bwabo.

JPEG - 88.4 kb
Ikiraro cya Kanopi gihuza Muhanga na Ruhango

Minani Samuel avugako kera batajya bambuka uyu mugezi w’Ururumanza ariko ubu bidegembya bakambuka ntakibazo abana bakajya ku ishuli badafite ubwoba ngo imvura yaguye.

Yagize ati"ubusanzwe iki kiraro cyubatswe mu kirere kidufasha muri byose kuko cyera imvura yaragwaga tukajya kunyura ku Ntenyo ariko ubu niyo yagwa twumvako tugomba gutaha iwacu ndetse abana biga hakurya y’umugezi barambuka ntakibazo niyo imvura yaguye uba uziko umwana ataha akajyera mu rugo ntacyo abaye".

Nzayisenga Pierre avugako batarubaka bajyaga bambuka baciye mu mazi ndetse ibyo batwaye bikagwamo tugahomba ariko ubu baroroshye cyane gusa dufite ibibazo byuko ntawahacana umuzigo uremereye cyane tugasabako twakorerwa iteme ryajya ricaho imodoka.

Yagize ati"kera twajyaga tujya mu isoko twaza tugasanga huzuye ibyo tuvanye ku isoko bikangirika ariko ubu ntakibazo turambuka ariko abubatse iki kiraro batekereze nanone ko dukeneye imodoka zambukana ibicuruzwa biva cyangwa bijya muri utu turere twacu tugasaba ko twakubakirwa iteme tyajya rinyuraho imodoka".

Mukankusi Esperance afite imyaka 80 aturiye iki kiraro ariko avugako ntacyo atahawe kuko imyaka myinshi yayimaze aca mu mazi none asigaye aca hejuru mu kirere adakandagiye mu mazi.

JPEG - 73.1 kb
Depite_Annonciata_Mukarugwiza_na_depite_Emmanuelie_Mukanyabyenda_barimo_kugenda_ku_kiraro_cyo_mu_kirere

Yagize ati"imyaka maze nahawe ikintu gikomeye cyane kuko ntabwo natekerezagako nakambuka ntakandagiye mu mazi none dore nsigaye nyura mu kirere mbese uwapfuye yarihuse pe turatekanye".

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga madam UWAMALIYA Beatrice avugako koko hari hateje ikibazo bagakora ikiraro gica mu kirere nk’aka karere ariko bazaganira n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bahana imbibi bakareba icyo bakora kuko bose bakorera abaturage bayoboye.

Yagize ati"koko icyo kiraro gica mu kirere nitwe nkakarere ka muhanga twacyubatse kuko abaturage bacu bavugaga ko bifuza kujya bambuka byoroshye twarabikoze kandi cyarabafashije buriya tugiye kugerageza tuganire turebe ko twashaka umuti wuko abaturage bacu bahahirana bakagira ubuzima bwo kwiteza imbere biciye mu buhahirane bwabo".

Iki kiraro cyubatswe cyubakwa n’inkeragutabara mu bikorwa by’ingabo z’igihugu mu gufasha abaturage kongera ubuhahirane bwabaturage batuye utu turere twombi.

AKIMANA Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X