Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ibyange na Senderi twumvikanye ko azabitangaza mu minsi iri imbere-Gaby Kamanzi

Ni nyuma y’uko mu minsi mike ishize Senderi ashyize ifoto y’umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Gaby Irene Kamanzi ku rubuga rwa Instagram akanandika amagambo agaragaza amarangamutima amufitiye, ntagushidikanya benshi bahise batekereza ko uyu muhanzi yaba amwiyumvamo ku buryo yifuje ko na rubanda babimenya.

Mu kiganiro na Imirasire.com Gaby Kamanzi yirinze kugira byinshi atangaza ku bikomeje kuvugwa ko hari umubano wihariye afitanye na Senderi utazirwa International Hit,gusa yavuze ko iby’ayo makuru ye n’uyu musore bumvikanye ko azabyitangariza mu minsi iri imbere.

Yagize ati” iby’ayo makuru aherutse kugaragara numvikanye na Senderi ko ari we uzabyitangariza mu minsi iri imbere.”

Ibi byateye urujijo ku bakunzi b’aba bahanzi, kuko mu minsi ishize nyuma gato y’uko Senderi yandika ayo magambo ateye ubwuzu, yaje kubwira Imirasire.com ko bataranabonana ndetse nta nubwo baravugana ariko akomeza ashinga agati ku magambo n’ubundi yari yanditse avuga ko Gaby ari umukobwa mwiza akunda.


Yagize ati” njyewe Gabby n’umukobwa wa mbere nkunda mu Rwanda, mwiza ufite indirimbo nziza numva cyane iyo ndi mu rugo iby’abagore no gushyingiranwa byaje bite ko nanjye ariko nabisomye?

Kuba Gaby rero yashimangiye ko yumvikanye na Senderi ko ari we uzatangaza iby’ayo makuru mu minsi iri imbere, byaje gutanga ishusho igaragaza ko yaba atarabwije ukuri itangazamakuru ku by’uwo mubano ukomeje kuvugwa kuri izi mpande zombi kuva uyu muhanzikazi yahishuye ko bamaze kumvikana ko bigomba gutangazwa mu minsi iri imbere.

Mu gushaka kumenya byinshi birenze imirasire yifuzaga kumenya kuri uyu muhanzikazi haba kuri uru rukundo ruvugwa hagati ye na Senderi no kubyerekeye ubuzima bwe busanzwe bwiganjemo ibikorwa by’umuziki we, ariko avuga ko atifuza kubitangaza.

Dore amagambo yuje ubwuzu Senderi aherutse gushyira ku rubuga rwa Instagram ataka Gaby Kamanzi

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X