Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mu badipolomate bahuye na Donald Trump harimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika

Mbere y’uko Donald Trump arahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muhango uteganyijwe kuri uyu wa 20 Mutarama 2017, yabanje guhura n’aba Diplomate batandukanye bahagarariye ibihugu byabo harimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mathilde Mukantabana.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo habaye icyo gikorwa cyo guhura no gusangira kwa Donald Trump n’abandi ba Diplomat, mu gihe umuhango w’irahira rye ubura iminsi igera kuri itatu ngo abe Perezida nyirizina.

Mathilde Mukantabana abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashyizeho ifoto ye arikumwe na Trump byagaragaye ko nawe ari mu bitabiriye ubwo busabane bwo gusangira hitegurwa irahira Trump ibintu byagaragaje umubano mwiza ku bihugu byombi.

JPEG - 101.6 kb
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika Mathilde Mukantabana, na Donald Trump

Kimwe n’abayobozi bandi bakomeye, Hillary Clinton wari uhanganye na Trump mu matora n’umugabo we Bill Clinton, nabo bari mu bikomerezwa bizitabira uwo muhango uretse George H. W.Bush wafashwe n’uburwayi.

JPEG - 46.4 kb
Hillary Clinton n’umugabo we Bill Clinton bari mu bazitabira umuhango w’irahira rya Trump

Ibikorwa bijyanye n’irahira rya Trump bizakomeza kuri uyu wa Kane aho we na Visi Perezida we Mike Pence bazashyira indabo ku mva za gisirikare zishyinguyemo abaguye mu mvururu zabaye muri iki gihugu mu myaka ya 1800.


Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X