Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ushobora gufungirwa kunywa urumogi ukigira iterabwoba muri Gereza - Me Evode

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko Me Uwizeyimana Evode yagarutse ku mikorere y’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ashimangira ko hari abafungwa bafite akabure kamwe k’urumogi(agapfunyika) bagasohoka bakora iterabwoba.

Nk’uko muri iki kiganiro icyagarutsweho cyane n’ubundi ari ikibazo cy’ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu Rwanda, Me Evode yibanze cyane ko impamvu umuntu ajya muri gereza aho kuza yarabaye mushya mu byiza, ahubwo akaza akora iterabwoba bishobora kuba biterwa n’uburyo abantu bafungwa ariko ntibakomeze gukurikiranwa ngo bigishwe babashe kugororwa.

JPEG - 60.6 kb
Me Evode Uwizeyimana

Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) Brig Gen George Rwigamba yavuze ko asanga uburemere n’ingaruka ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge bigira mu muryango mu Rwanda bishobora gukumirwa ari uko abashinzwe gushyiraho no kwemeza amategeko ahana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bayakajije.

JPEG - 98.1 kb
Brig Gen George Rwigamba ukuriye urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa( RCS)

Rwigamba yagize ati: “Icyaha cy’ibiyobyabwenge aho kugirango kigabanyuke kiriyongera, noneho ukibaza uti ese kugirango ibi byaha tubikumire ntihakwiye kubaho itegeko rihana mu buryo abantu batabisubira?

Mu gusubiza iki kibazo Me Evode yakoresheje ingero zo mu bihugu byibasiwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse anavuga ko bamwe mu babikoresha hari igihe bicwa ariko uko bwije n’uko bukeye bikazamuka mu ntera. Aha yagarutse ku Bushinwa Malaysia … ko ababikoresha baraswa nta mpuhwe ariko bigakomeza gukoreshwa.

Ati: “Dufite ikibazo kijyanye no kuvuga ngo ibiyobyabwenge impamvu bikomeza kwiyongera ni uko dufite amategeko afite ibihano bitoya, ariko iyo tureba tukavuga ngo ese mu bihugu bifite ibihano by’urupfu kandi bikabishyira mu bikorwa ibyo byaha biragabanuka?...Ugiye mu Bushinwa ho barabarasa rwose, barabarasa pe, za Malaysia n’ahandi nta mpuhwe babagirira.”

uyu munyamategeko akomeza kuvuga ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo gukurikirana abafunze kugirango turebe koko niba barimo kugororwa, ibyo bizatuma hirindwa kuba uwafungiwe icyaha gito yasohoka muri Gereza yarigiyemo kuba yakora ibyaha biremereye kurusha icyo yahaniwe.

Ibyo kandi bikwiye no gukomeza nyuma yo gufungurwa ngo harebwe uko uwo muntu asubizwa mu buzima busanzwe, ibi bizarinda kuba abafunguwe bakwisanga mu nsubiracyaha

Icyakora ku bijyanye n’amategeko Me Evode yavuze ko bakajije ibihano ku bantu bacuruza ibiyobyabwenge kuruta ababinywa ariko akavuga ko ibyaha bidashobora gucika mu isi kuko no muri edeni byananiranye. Gusa yongeraho ko Abanyarwanda bakwiye gukangurirwa kwirinda ibyaha.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X