Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

“Twirirwa tuvuga ubucuruzi hagati y’abanyafurika ariko ntagihinduka” Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika witabiriye inama yiga ku bukungu bw’isi iteraniye mu Mujyi wa Davos mu Busuwisi, asanga nta gikorwa ngo ubucuruzi hagati y’Abanyafurika butangire bukorwe, nubwo byagiye byifuzwa kuva kera.

Perezida Kagame ntiyariye iminwa ku cyo atekereza gituma Abanyafurika badahahirana.

Yagize ati “Dukomeza kuvuga ku bucuruzi hagati y’Abanyafurika n’uko bigoye Abanyafurika ngo bashobore kugera hirya no hino muri Afurika, ariko nta na kimwe gihinduka.”

Yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 18 Mutarama 2016, mu kiganiro yagiranye n’impuguke zitandukanye ziturutse ku mugabane w’Afurika, cyari kigamije kureba ikidindiza iterambere ry’ubukungu bw’Afurika.

Perezida Kagame mu kiganiro cyari kirimo Visi Perezida wa Nigeria Prof Osinbajo, Umuyobozi mukuru wa MTN Phuthuma Nhleko na Siyabonga Gama wayoboye ibigo bikomeye muri Afurika y’Epfo, cyaciye kuri televiziyo ya CNBC.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko kugira ngo ubucuruzi butere imbere hagomba kubaho uruhare rw’abikorera batajegajega, hanyuma leta ikabunganira mu gishyiraho politike zinogeye zibahuza.

Perezida Kagame kandi yavuze ko nta wakwirengagiza ko hagomba kubaho amategeko agenga ubucuruzi kandi agakurikizwa.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X