Monaco cosmetics

Abagabo batariyandikisha kuri lisiti y’itora ntibemerewe kurongora abagore babo

Depiete mu nteko ishinga amategeko ya Kenya arahamagarira abagore bo mu karere karimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi benshi kutaryamana n’abagabo babo mu gihe batariyandikisha kuri lisiti y’itora.

Nk’uko biri mu kinyamakuru cya The Standard cyo muri icyo gihugu, umukuru w’abagore mu mujyi wa Mombasa , Mishi Mboko, yasabye abagore kutemera guterwa akabariro n’abagabo babo kugira babanze bajye kwiyandikisha gutora mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe itariki umunani mu kwezi kwa munani.

JPEG - 30.1 kb
Abagabo baje kwibaruza kuri lisiti

Ubwo yafataga ijambo ku kibuga kiberamo ibarura ry’abiyandikisha kuri lisiti y’itora mu karere ka Mkomani, umupfasoni Mboko yavuze ko imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ariko ikintu gikomeye gishobora gutuma abagabo bajya kwiyandikisha mu matora.

Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko , Umugabo wa Mboko afite uburenganzira bwo kumutera akabariro kuko yamaze kwiyandikisha.

JPEG - 25.7 kb
Mishi Mboko ngo ntashaka ko abagore baryamanaga n’abagabo babo

Ati "Bagore iki ni cyo mukwiye gukoresha. Ni yo mayeri meza cyane. Nimwange ko mukora imibonano mpuzabitsina kugeza igihe baberetse urupapuro rubaha uburenganzira bwo gutora",.

Mboko yongeyeko ko hageze ko abagore bakoresha ayo mayeri yo kwanga gukora imibonano mpuzabitsina kugira abagabo babone akamaro ko kwiyandikisha mu matora.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X