Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Diplomate arashinja Touch entertainment kumusubiza inyuma.

Mu minsi ishize nibwo humvikanye inkuru ituruka mu buyobozi bwa Touch Entertainment bwamaze gutangaza ko Diplomate Fasasi atakibarizwa muri Label ya Touch Entertainment.

Nkuko aya makuru yemezwa n’urwandiko uyu muhanzi yamaze guhabwa, ruvuga amasezerano bari bafitanye n’inzu ishinzwe gutunganya umuziki ya Touch Entertainment yahagaritswe.

Guseswa kw’amasezerano yarari hagati ya Touch Entertainment n’uyu muhanzi byatewe no kuba nta musaruro yatangaga nkuko ubuyobozi bwa Touch Entertainment bwabitangaje buhagarariwe na Mutesa Theodomir.

JPEG - 48.8 kb
Ngiyo ibaruwa isezerera Diplomate

Imirasire.com iganira na Diplomate kuba yarasezerewe muri touch entertainment ko byaba byaratewe n’umusaruro muke yagaragaje, yadutangarije ko ibyo touch ivuga Atari byo ahubwo bo bamusubije inyuma.

Yagize ati: “Mbere y’uko ngera muri touch entertainment nari mfite imirongo yanjye nateguye, gahunda nyinshi zo kwagura ibikorwa byanjye, tukimara guhura twemeranya ko bagiye kumfasha gukora imishinga duhereye kubyo nari narateguye, ariko siko byagenze kuko aho kugirango imishinga yanjye bayagure ahubwo barayihombeje bikaba biri mu bintu byambabaje bitatumye ngera kubyo nifuzaga.

Diplomate akaba yasoje yisegura ku bafana be, anaboneraho no kudutangariza ko agiye kugirana amasezerano angana n’umwaka kubijyane n’abazamukorera amashusho y’indirimbo ze, haba iza vuba cg se iza kera aho yavuze ko yamaze kuganira na Meddy Sareh kandi bamaze kubyumvikanaho.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X