Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Icent The Trigger yasohoye indirimbo yise ”Ntendeka”yibanda ku bikomere abasore baterwa n’abakobwa

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo Facebook, Watsapp zigakundwa, ubu noneho umuhanzi Icent The Trigger yagarutse mu ndirimbo “Ntendeka” asaba umukobwa urukundo akamubera ibamba noneho nyuma akamusaba kumutendeka.

Icent The Trigger avuga ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugaragaza uburyo umusore ashobora kwihebera umukobwa ariko akamurenza ingohe yiboneye undi, bityo akamusaba kumugira uwa kabiri.

Iyi nshuro uyu musore agarukanye iyi ndirimbo yitwa “Ntendeka” ivuga buryo ki umuntu ashobora kwirukira umusiga agasiga umusanga.Aha yibanze cyane ku bakobwa avuga ko mbere yo kuvuga oya bakwiye kujya babanza bakita k’umusore ufite gahunda.

Yagize ati “iyo ni indirimbo y’urukundo, nashakaga kuvuga ko hari igihe wirukira ugusiga ugasiga ugusanga umuntu ntakwitayeho kandi ari wowe wakabaye umugirira umumaro.”

Yakomeje agira ati”Urebye by’umwihariko nagiraga inama abakobwa aho kuvuga ngo oya bakabaye bashishoza bakareba ubafitiye akamaro.”

Icent The Trigger yagiye akora indirimbo zitandukanye zirimo indirimbo under 18 yakoranye na Danny Nanone harimo na Tino, ndetse niyindi yamenyekanye yakoranye na Green P yitwa Si iyanjye.

Iyi nshuro agarukanye yitwa Ntendeka ndetse mu cyumweru gitaha akaba azatangira gukora amashusho yazo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X