Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

“Ni hehe mwabonye inda y’iminsi itatu” Nizzo (Urban Boyz) avuga ku mukunzi we

Umulisa Yvette umukunzi wa Nizzo ari mu Rwanda kuva tariki 12 Mutarama 2017, uyu mukobwa waje mu biruhuko kuva yagera i Kigali ababonye amafoto ye yashyize hanze batangiye kuvuga ko atwite.

Nizzo we aganira n’itangazamakuru yabyamaganiye kure agira ati” Nanjye narabyumvise, numvise babivuga gusa n’ibintu bisekeje, none se ko yaje tariki 12 Mutarama 2017 ubu koko inda y’iminsi itatu yaba ikuze gute? ni ukubeshya ibyo n’ibihuha.

JPEG - 161.1 kb
amwe mu mafoto agaragaza urugwiro bafitanye muri iyi minsi

Yongeyeho ko bimereye neza mu rukundo bari bakumburanye dore ko bari bamaze igihe kitari gito batabonana.

Umulisa Yvette umukunzi wa Nizzo ari mu Rwanda mu kiruhuko cy’amasomo dore ko asanzwe yiga mu gihugu cy’Ubushinwa.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X