Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

MUHANGA: Baracyinubira serivisi bahabwa na banki ya Kigali ishami rya Muhanga

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Muhanga bavugako batishimira serivisi bahabwa na banki ya Kigali kuko zibasubiza mu bukene ndetse bakanavugako nizindi zibikoze ntaho u Rwanda bifuza rwaba rugana mu myaka iri imbere mu bindi bikorwa bateganya.

JPEG - 178.9 kb
Banki ya Kigali ishami rya Muhanga

Bamwe mu badashaka ko amazina yabo atangazwa mu gitangazamakuru bavugako bagannye iyi banki bagiye kubikuza amafaranga yabo ndetse no kwishyura amazi n’imisoro bagacibwa amafaranga bo bita ikirenga kuyo baba basabwa nibigo byavuzwe haruguru baba bagiye kwishyura.

Umwa agira ati"ntago twanze kwishyura amazi ya wasac ndetse nimwe mu misoro yikigo kiyikusanya (RRA) ariko turananizwa cyane kuko ngo tuba tudafitemo konti tubitsaho ndetse tukaba twanayikoresha igihe tugiye kwishyura iyi misoro na fagiture z’amazi kuko udafitemo konti acibwa amafaranga 500 kuri buri gikorwa cyose banki imukoreye mu kwishyura ibyavuzwe haruguru".

Ku bijyanye n’amazi no kwishyurira kuri banki bagacibwa amafaranga arenga kuri fagiture bigarukwaho n’umuyobozi wishami ry’isuku n’isukurwa ry’amazi(Wasac Muhanga ) madam UWIMANA Bora Odette avugako abakiriya babo koko bababwiye ko bacibwa amafaranga.

JPEG - 174.6 kb
Ishami rya Muhanga rya WASAC na Banki ya Kigali ivugwaho gucuruza abaturage ibishyuza service zitagombye kwishyuzwa

Yagize ati"nibyo twarabyumvise ko abakiriya bacu bishyura amazi bakorersheje banki ya Kigali ishami rya Muhanga bavugako bacibwa amafaranga ariko twe ntaruhare tubifitemo kuko nanagerageje no kubaza abadukuriye batubwirako ntabyo bazi gusa ndabagira inama ko niba aho bahabwa serivisi mbi bajya bakoresha ubundi buryo kandi burya serivisi nziza zituma ikigo uyobora gitera imbere nabakugana bakakugirira icyizere kuko baba babona ubafata neza".

Naho ku ruhande rw’umuyobozi wishami rya banki ya Kigali I Muhanga madamu Esperance MUKAGASANA avugako ibi bitaba kuri buri serivisi yose ikozwe ariko hari izishyurwa koko cyane cyane mu bijyanye n’imisoro ndetse akanongeraho ko cyane cyane babikora kugirango bafashe abantu kuko mu bihe byo kwakira imisoro itandukanye baba bafite imirongo myinshi yabakiriya babagana.

Yagize ati"Rwose abavuga ibi nuko wenda babona batabyishimiye ariko ntakundi kuko hari nizindi banki zikorana nibindi bigo ariko ntibaba bazigannye nuko batubonamo ubushobozi bwo kubafasha kandi tugerageza kumva ibibazo byabo tukabaha serivisi bashaka, hari ikigero cyimisoro itajya yakirwa mu ntoki ahubwo hagakoreshwa za sheki kandi abakiriya bacu bamaze kubimenyera ".

Umwanzuro umwe muyafatiwe mu nama y’umushyikirano ku nshuro ya 14 yashojwe mu mwaka ushize wa 2016 usaba abantu bose kubahiriza no gutanga serivisi nta mananiza ndetse na Perezida wa Repubulika yasabye abo bireba kubishyira mu bikorwa, uhawe serivisi mbi akayanga bityo abazitanga bakabasha kwisubiraho.

AKIMANA Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X