Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> 

Smail Chergui yunamiye abasirikare b’Abarundi biciwe muri Somaliya ntiyavuga ku ivanwayo ry’izi ngabo

Smail Chergui, intumwa y’ishyirahamwe ry’ubumwe bwa Afrika iharanira amahoro n’umutekano (Commissaire de Paix et Sécurité de l’Union Africaine), mu rugendo arimo i Bujumbura kuva kuri uwu wa gatatu, yunamiye abasirikare b’Abarundi baguye muri Somaliya.

Icyo gikorwa cyabereye mw’irimbi ryo ku Mpanda, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, Aho yashyize indabo ku mva ya Général Major Juvénal NIYOYUNGURUZA wishwe n’abasirikare ba Al Shabab muri Somaliya kuwa 17 Nyakanga 2009.

Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru, Smail Chergui yavuze ko bajya bibuka ubutwari bw’abasirikare b’Abarundi bemeye kumena amaraso yabo kugira ngo abaturage bo muri Somaliya bababone amahoro. Smail Chergui ntiyagarutse ariko ku kibazo cy’imishahara y’abasirikare b’Abarundi bari muri Somaliya, aho bivugwa ko igihugu cy’Uburundi kigiye kubakurayo kubera ibirarane by’amezi cumi n’abiri bafitiwe.

Amakuru atangwa ariko n’abegereye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’ubumwe bwa Afrika agira ati:" icyo kibazo borashoboka ko cyaba aricyo cyazanye iyo ntumwa, ikitaramenyekana ariko akaba ari ngamba iyo ntumwa yaba ije kwemeza ko abo basirikare bakurwa muri Somaliya, cyangwa niba ayo mafaranga abasirikare b’Abarundi bafitiwe yaba agiye gutangwa.

Tubibutse ko haherutse gufatwa ingamba z’uko amafaranga y’imishahara y’abasirikare b’Abarundi atazongera gucishwa mu kigega cya Leta y’Uburundi ariko
Leta y’Uburundi ivuga ko nayo itakemera ko imishahara y’abasirikare b’Abarundi boherejwe kugarura amahoro muri Somaliya ibageraho itabanje gucishwa mu kigega cya Leta y’Uburundi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Umuvugizi wa Leta y’u Burundi Willy Nyamitwe yanditse kuri Twitter ko ingabo z’u Burundi ziri muri Somalia zigiye gucyurwa kuko Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wabafashaga kwishyura imishahara wafashe umwanzuro wo kutazongera gucisha amafaranga mu kigega cya Leta.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X