Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dominic Nic yongeye kugaruka ku biherutse gutangazwa ko umwaka wa 2017 usiga arongoye

Nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize hagaragaye amakuru ko umuhanzi uririmba indirimbo z’Imana Dominic Nic yaba ateganya kurushinga bitarenze 2017, uyu musore yatangaje ko iby’iyo gahunda ntabyo afite rwose ahubwo ngo azabitangaza igihe n’ikigera.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’ibitangazamakuru bitandukanye ubwo yiteguraga gukora igitaramo gisoza 2016, uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru, yari yumvikanye avuga ko ubu afite umukunzi ari nabyo byaje gushingirwaho bivugwa ko uyu mwaka ariwo ashobora gushingamo urugo.

Mu kiganiro na Imirasire.com, Dominic Nic yavuze ko ibyamuvuzweho ataribyo ko atazi inkomoko yabyo, gusa yashimangiye ko umunsi yagize icyo gitekerezo azabitangaza kumugaragaro.

Yagize ati” ibyo gushaka umugore byo muri uyu mwaka sibyo, umunsi nagize iyo gahunda nzabitangariza itangazamakuru gusa ukuri kuzagaragara.”

Mu gushaka kumenya neza koko niba uwo yifuza ko bazarushingana igihe kigeze ahari, yirinze kugira byinshi avuga yemeza ko azabitangaza umunsi wageze.Gusa mu minsi ishize yari yatangaje ko ahari.


Mu bijyanye n’umuziki we, Dominic Nic avuga ko nyuma y’igitaramo aherutse gukorerera kicukiro mu mpera z’umwaka ushize, ubu icyo ashyizeho umutima ni album ye nshya yitegura kuzashyira ahagaragara muri uyu mwaka akarusho kandi n’uko ngo izasohoka mu majwi n’amashusho (Audio&DVD).

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X