Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Urwego rw’ubutasi CIA rwamennye amabanga yari hagati y’u Rwanda , Burundi na Libiya

Urwego rushinzwe ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA)ruratangaza ko mu nyandiko z’ibanga 969 zireba u Rwanda zigaragaza ko Kadafi yari afite umugambi wo gukwirakwiza intwaro mu Rwanda no kugura indege ya Air Rwanda.

Yifashishije urubuga rwa internet yayo, CIA igaragaza inyandiko 930,000 zigizwe n’amapaji miliyoni 12 zari zaragizwe ibanga; muri zo harimo nyinshi zireba u Rwanda.

Kuwa Kabiri tariki 17 Mutarama 2017 nibwo CIA yafunguye ishakiro ry’urubuga rwa Internet rwayo, ubu rukaba rubonekaho ibyo bihumbi by’inyandiko zari zaragizwe ibanga.

JPEG - 61.2 kb
Nyakwigendera Col Mouammar Kadhafi yari afite imigambi itari myiza ku Rwanda

Mu nyandiko yo kuwa 2 Gashyantare 1982 igaragaza ibikorwa Libya yateguraga mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Nko muri Sudani, yari ifite umugambi wo kwinjiza i Khartoum itsinda ry’abagize umutwe w’iterabwoba no gushyigikira umugambi wari warabaye mu 1975 na 1976 wo guhirika ubutegetsi.

Mu Rwanda ho, Libya yari imaze imyaka 13 iyoborwa na Muammar Gaddafi yari ifite umugambi wo “gutanga inkunga y’amafaranga n’intwaro ku Burundi n’u Rwanda, hagamijwe kuzagerageza kugura ‘Air Rwanda’”.

Undi mugambi kandi wari uko “Intwaro zizajya zinyuzwa mu Burundi no mu Rwanda zijya ku nyeshamba muri Uganda na Zaire”.

Libya yashakaga ko izafata indege zayo zo mu bwoko bwa Boeing zari zisanzwe zifitwe na Libyan Arab Airlines ikazambika ibirango bya Air Rwanda zikajya zikora mu izina ritari iryayo.

Umugambi wari ubyihishe wari uwo guhunga ibihano iki gihugu cyari cyarafatiwe ndetse cyanashakaga kuzajya kibona uko kigura ibyuma byo gusana izi ndege.

U Rwanda rwaje kwanga gukomeza ibiganiro n’Abanya-Libya ndetse nyuma Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaje kubona amafoto y’abakozi ba Libya bari guhindura ibirango by’indege zabo bashyiraho ibya Air Rwanda.

Hari amakuru yizewe avuga y’uko ahagana mu 2010, Polisi y’u Rwanda yatahuye ko hari intwaro muri Ambasade ya Libya mu Rwanda zashoboraga kwifashishwa mu bikorwa bimwe na bimwe byo gutera ama-grenade mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu bakozi b’iyi Ambasade niwe watanze aya makuru, hanyuma Polisi ikoze iperereza izitahura muri iyo nyubako. Intwaro kandi za Libya zanafashwe no mu bindi bihugu nka Ethiopia.


Iterabwoba muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara

Muri Somalia, Libya yari yarashyize kuri gahunda ibikorwa byo gutoreza muri Ethiopia no guha intwaro abarwanyi 3000 batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho mu gihugu cyabo.

Yari inafite gahunda yo gukwirakwiza ibikorwa by’iterabwoba muri icyo gihugu, igatoreza abandi banya-Somalia mu Mujyi wa Sabha muri Libya; ikanakora icengezamatwara rigamije kumenesha Perezida Mohamed Siad Barre wayoboraga iki gihugu. Uyu Siad yayoboye Somalia kuva mu 1969 kugeza mu 1991.

Muri Djibouti naho hari umugambi wo guhirika ubutegetsi bwariho hifashishijwe guha ruswa abayobozi no gutanga imodoka z’intambara (APC) 21 muri icyo gikorwa.

Ahandi ku isi byifashe bite

Izo nyandiko harimo izo kuva mu 1940 kugeza ahagana mu 1990 zivuga ku ntambara y’ubutita, intambara yo muri Koreya n’iyo muri Vietnam. Muri izi, u Budage bwonyine iyo ukoze ishakisha kuri uru rubuga ubona ibintu bigera ku 73,000 mu gihe u Rwanda ubona 969 bibwerekeyeho.

Muri izi nyandiko zose, nta n’imwe ya vuba yagizwe ibanga yashyizwe ahagaragara, ahubwo icyakozwe ni uko izari zisanzwe zitabonwa na buri wese zashyizwe kuri internet aho ubu ashobora kuzibona.
Mu gihe gishize, izi nyandiko zo kuri uru rubuga zashoboraga kubonwa gusa n’abashinzwe ububiko bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, National Archives Records Administration’.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X