Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mu gihe ikibazo cy’abazunguzayi cyafatiwe ingamba Abamasai bo ngo n’ukubitondera

Ikibazo cy’abazunguzayi kimaze gufata indi ntera umujyi wa Kigali uvuga ko wongereye ingufu mu guhana noneho abagurira abazunguzayi kuko ari bo batiza umurindi badafite ababagurira batacururiza muri aka kajagari.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza Muhongerwa Patricie yongeyeho ko hakomeza gushakwa ingamba zo guhashya burundu ubucuruzi bwo mu kajagari kuko baba abacuruza muri ubu buryo ndetse n’ababagurira ushobora gusanga hari aho bahurira n’izindi ngeso mbi zigaragara mu mujyi.

Yagize ati “Hagiye hagaragara ko cyane cyane ubucuruzi bukorewe mu kajagari ari bwo butuma n’izindi ngeso mbi nyinshi zigwira, zirimo ubujura umuntu akagenda afite akantu mu ntoki agaragara ko ari umucuruzi ariko agakora n’utundi utamukekera, umuntu akagenda yitwa ko ari umuguzi ariko akagira n’ibindi ahungabanya.”

JPEG - 43.7 kb
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza Muhongerwa Patricie

Ku kibazo cy’abamasai umujyi wa Kigali wagiye uvuga ko abazunguzayi b’Abamasai na bo barwanywa, ariko ugasanga mu gihe abanyarwanda bafatwa bagafungwa, abamasai bo bakomeza kuzunguza nta nkomyi.

Kuri iyi nshuro, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza Muhongerwa Patricie, yeruye ko guhashya abamasai bazunguza bisaba kwitwararika cyane.

Yavuze ko baramutse bahanwe nk’uko Abanyarwanda bahanwa byateza ikibazo mu mibanire hagati y’u Rwanda n’ibihugu bakomokamo.

Ati “Ndakeka ko nta rwego rwatanze uburenganzira bwo kugenda bacuruza kuriya, ariko kuko ari Abanyamahanga turabyitondera, tuzababwira ambasade yabo badufashe kuko ni ikibazo cya dipolomasi ntabwo wapfa kumufata ngo umukoreho nk’uko twiyemeje kubikorera Abanyarwanda, haba habaye gutoneka ikindi gihugu. Tuzareba koko niba ari abamasayi cyangwa atari Abanyarwanda bambaye turiya twenda, hari n’igihe natwe twabyambara tugasa nabo, tuzabyitondera.”

Akomeza avuga ko muri iki cyumweru bagiye gushaka uko bakegera ambasade z’ibi bihugu (Abamasai benshi bakomoka muri Kenya na Tanzania) bakareba uko iki kibazo cyakemuka.

Aya mabwiriza avuga ko umuntu uwo ari we wese ugaragayeho ikosa ryo gucururiza no kugurira mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, azacibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, ibicuruzwa afite bikajyanwa mu bubiko bwabugenewe mu turere.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ubu aya mabwiriza agiye gukazwa muri iki cyumweru guhera kuri uyu wa 18 Mutarama 2017 cyane ku baguzi. Uzajya afatwa azajya yakwa ibyangombwa hakarebwa umwirondoro we mu gihe hategerejwe ko yishyura aya mafaranga, utabikoze agakurikiranwa mu rwego rw’amategeko.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X