Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

François Hollande mu marenga yo gusaba u Rwanda imbabazi

Kugeza uyu munsi hari abibaza niba ubufaransa buzageza igihe bukemera amakosa yabwo bwakoze mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko aho bigeze ibyari ugushidikanya bigiye gushyirwaho iherezo kuko Perezida Francois Hollande yaciye amarenga aganisha kubyo bamwe bitaga inzozi, impamo.

Mu nama ihuza ibihugu bya Africa n’Ubufaransa iherutse kubera mu gihugu cya Mali, Umuyobozi w’igihugu cy’Ubufaransa Francois Hollande yerekanye ko igihe kigeze ko ngo igihugu cye kive ku izima ry’ibyo cyari kimaze igihe kiryamyeho bifutamye maze bugasaba imbabazi u Rwanda kuko bizwi neza uruhare igihugu cye cyagize mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yahitanye Abatutsi barenga Milioni mu minsi ijana gusa.

Jenoside yakorewe Abatutsi ifite ibimenyetso bihagije bigaragaza uburyo yateguwe, ikageragezwa ndetse ikanashyirwa mu bikorwa. Nyamara bimwe mu bihugu by’amahanga, nk’u Bufaransa, bikomeje gukingira ikibaba abagiyizemo uruhare.

Mu minsi ishize Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ( CNLG) yashyize ahagaragara amatariki yagiye aranga ibikorwa by’igeragezwa rya Jenoside n’uruhare Abafaransa babigizemo kugeza ikorwa ndetse na nyuma yaho bityo kumva ko iki gihugu cyasaba imbabazi z’uruhare rwacyo ni igikorwa cyiza cyizakirizwa yombi n’ u Rwanda ndetse n’isi yose.
Bizwi neza ko mu buryo butaziguye, Ambasaderi w’Ubufaransa Georges Martres yagiye ahabwa inshingano zo guhura n’abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo na President Habyarimana ubwe iyo habaga hari icyo igihugu cye cyasabwe ndetse n’abasirikare bakuru b’ Ubufaransa nka Colonel René Galinie na Colonel Bernard Cussac byarakorwaga nkuko byagiye bigaragara mu bikorwa bitandukanye umuntu atatinya kuvuga ko byari agasuzuguro ku Rwanda.

Nyuma yo kubisabwa kenshi bagaterera agati mu ryinyo ko gusaba imbabazi zibyo bakoze bafatanya na Leta ya Habyarimana ndetse n’iy’Abatabazi, Abayobozi b’u bufaransa batangiye gushyira ubwenge ku gihe dore ko babanje kwihagararaho bya ntabyo ariko basanze kwigarura ariyo nzira yonyine izatuma umubano wabo n’u Rwanda nka kimwe mu bihugu bivuga rikijyana muri Africa urushaho gushinga imizi.

Inzira isa nkaho yatangijwe na Nicolas Sarkozy ubwo yasuraga u Rwanda mu 2010 yemera ko igihugu cye ntacyo cyakoze ngo Jenoside yakorewe abatutsi ihagarare.

ibi byerekanye intambwe nziza iki gihugu giteye, Nubwo Nyuma ye abayobozi bandi bagiye baseta ibirenge muri iyo nzira yari imaze guharurwa ariko uwamusimbuye ariwe Francois Hollande nawe uri mu minsi ye ya nyuma i Champs-élysées atangiye kwerekana ko atandukanye kure na François Mitterrand wari warasizoye ko u Rwanda rudateze kuva mu nzara za Juvenal Habyarimana wari warabaye nk’umwana we, amurindira umutekano bidasanzwe ariko ntibyabujije Col Bagosora kumuturitsa agwa iwe mu gikari inkuru ye ku isi irangirira aho.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X