Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Itorero ADEPR ryongeye gucikamo ibice

Nyuma yo kutanyurwa n’ibyemezo ndetse no guhindura imyemerere ku buyobozi bwa ADEPR,bamwe mu bayoboke biri torero biyemeje guhangana n’ikibazo cyo kongera kugarura imyemere bashinja abayobozi kuba barahinduye bagatandukira amahame ngengamikorere yaranganga iri torero.

Aba bayoboke biyemeje kugarura icyubahiro cy’itorero bavuga ko cyayoyotse, binyuze muri gahunda bise “Nzahura torero”

Bimwe mu bindi byatumye aba bakristu ba ADEPR bashyiraho iyi komisiyo bemeza ko ari ishinzwe kuzahura itorero, ahanini batunga agatoki ubuyobozi bwiri torero ko burya imitsi y’intama bushumbye ku nyungu zabo bwite bakazitirira itorero.

Sibomana Jean umuvugizi mukuru wa ADEPR ndetse na Rwagasana Tom umwungirije, nibamwe mu bagarutsweho n’aba bakristu babashinja guhindura imyemere y’itorero no gukoresha amarangamutima yabo nyamara batabyemeranyijweho n’abayoboke.

Dr Jean de Dieu BASABOSE ukuriye iyi komisiyo, yabwiye itangazamakuru ko ubu abayoboke barenga 900 bamaze kubiyungaho ariko n’abandi benshi hirya no hino mu gihugu bakaba barimo kubyitabira ku bwinshi.

Tom Rwagasana umuvugizi wungirije wa ADEPR yavuze ko abo bayoboke babeshya ibyo bavuga anatanga urugero rw’inyubako y’itorero yuzuye ku gisozi nk’ikimenyetso cy’uko ibikorwa bikomeje gukataza ariko ntiyagira byinshi avuga kubyo guhindura imyemerere bivugwa n’aba bayoboke.

JPEG - 55.6 kb
Bishop Jean Sibomana na Tom Rwagasana bashinjwa n’abamwe mu bakristu guhindura imyemerere ya ADEPR

Zimwe mu ngingo zigaragara mu itangazo aba bakristu bashyize ahagaragara, hakubiyemo izindi ngingo zishinja ADEPER ubuhemu , ubwambuzi ndetse n’ubutekamitwe, aha bagaruka kunka iri torero riherutse gutanga mu karere ka Gakenke ndetse bikaza kuvugwa ko ari iza baringa, gusa ubuyobozi bwa ADEPR bwaje kubyamaganira kure ubwo bwaganiraga na Imirasire.com.

Dore iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara uko ryakabaye

Itangazo (Declaration) ry’Abakristo b’ltorero ry’ADEPR bahangayikishiiwe n’ibikorwa bidahwitse kandi bigavitse bikorerwa muri ADEPR:

Nyuma yo gukomeza kubona no kumva inkuru z’ibikorwa bigayitse bikorwa n’ubuyobozi bw’ADEPR;

Nyuma yo gusubiza amaso inyuma tugasanga hari ukuzahara gukomeye muri ADEPR urebye ku mikorere n’imyitwarire by’ubuyobozi bukuru bw’ltorero rya ADEPR;

Tumaze kwigenzura tugasanga twaragize imyitwarire yo kurebera ibikorwa bidafututse, bitarimo ubwangamugayo ndetse n’impinduka zizanwa mu ltorero kandi abayoboke batazigezemo uruhare, tukaba kandi dusobanukiwe kokurebera ibikorwa
bibi ari bumwe mu buryo bwo kubitiza umurindi, kwifatanya n’ababikora no kugambanira ababikorerwa;

Nyuma yo kubona amakuru yizewe y’ikinyoma cyabaye mu majyaruguru cyo gutanga inka za baringa mu Karere ka Musanze ndetse no kuvangira gahunda ya Girinka yatangijwe n’Umukuru w’igihugu;

Nyuma yo kumva abakristo hirya no hino bagaragaza akarengane bakorerwa cyane cyane mu gutangishwa ku gahato amafaranga yo gukora ibikorwa batagize uruhare mu kubitegura, ndetse n’imikoreshereze yayo ikaba icyemangwa;

Nyuma yo kubona ko ubuyobozi bwa ADEPR buri guhindura ltorero burivana mu mikorere n’imiyoborere bya gikongregasiyonisite (aho abayoboke bagira uruhare mu bikorerwa mu ltorero ndetse bakagira ijambo mu miyoborere y’ltorero) bakaba barimo kuriganisha mu miyoborere iha umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu rimwe kugira ububasha ntayegayezwa bwo gufata ibyemezo mu ltorero;

Nyuma yo kumva ibirego byinshi biregwa abayobozi b’ADEPR birimo kunyereza, kwikubira no kwaya umutungo w’ltorero ADEPR, kubura ubwangamugayo birangwa n’ubwambuzi n’ubuhemu, kwangisha abakristo ba ADEPR ubuyobozi bwite bwa Leta bavuga ko ibyo bakora babitumwe na Leta, guhindura imyizerere y’ltorero biha inyito z’icyubahiro za Bishop/Musenyeri kandi bitabaho muri ADEPR, kwica nkana amategeko y’umuryango ADEPR birimo kuzamura mu ntera, guhagarika no kwirukana abapastori, abadiyakoni n’abakristo mu buryo bunyuranije n’amategeko, n’ibindi. lbi bikaba bituma dukemanga ubwangamugayo bwabo ubundi bwakaranze imyitwarire y’umuyobozi mu ltorero;

Nyuma yo kubona ko inzego z’ADEPR zubatse ku buryo zidafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo bigaragara muri ADEPR muri iki gihe cyane cyane ibyo ubuyobozi bukuru bufitemo uruhare;

Dushingiye ko buri munyarwanda wese afite inshingano yo kutarebera ikibi, dushingiye ku burenganzira bungana twemererwa n’amategeko agenga Umuryango w’ltorero rya Pentekote ryo mu Rwanda-ADEPR; dushingiye kandi ku mahame n’imyizerere y’ltorero rya Pentekote ryatangiye rikora mu buryo bwa gikongeregasiyoniste:

Twebwe, Abakristo b’ltorero ry’ADEPR bahangayikishijwe n’ibikorwa bidahwitse kandi bigayitse bikorerwa muri ADEPR,

1. Twiyemeje gushyiraho Komisiyo Yigenga Nzahura-Torero ( Commission Idependente pour la Restauration de l’ADEPR / Independent Commission for the Restoration of ADEPR ), yitwa "Komisiyo Nzahura-Torero " mu ncamake, ikaba ihawe inshingano zikurikira :

  • Gukurikiranao kwibutsa ubusabe bw’abanyamuryango ba ADEPR bagejeje ku nzego zitandukanye z’igihugu ;

Gukomeza gukora ubuvugizi bugamije gushakira umuti urambye ibibazo byo muri ADEPR;

Gusesengura byimbitse imvo n’imvano y’ibibazo by’urudaca byakomeje kuranga ltorero rya ADEPR;

Kujya inama no gushakira hamwe n’izindi nzego zitandukanye umuti urambye w’ibibazo byugarije ADEPR.

2. Twitandukanyije n’ibikorwa bidahwitse kandi bigayitse bikorwa n’ubuyobozi bw’ltorero ry’ADEPR;

3. Twamaganiye kure abayobozi bihaye amazina y’icyubahiro ya Bishop/ Musenyeri ataba mu ltorero rya ADEPR. lbi biteye impungenge z’uko bahinduye imyizerere y’ltorero rya ADEPR kandi ku nyungu z’abayoboye ltorero muri iki gihe. Bityo bakaba basabwa gusezera bakajya gukomeza ibikorwa byabo mu bundi buryo bugendanye n’imyizerere bahisemo, cyane cyane ko turi mu gihugu giha abantu ubwisanzure bwo gusenga uko bashaka. Tukaba dusaba lkigo cy’lgihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) gufasha abayoboke ba ADEPR muri iki kibazo mu gihe aba bayobozi batibwirije kwegura cyangwa gusaba imbabazi ngo bagaruke mu murongo w’ltorero;

4. Tumenyesheje abanyarwanda bose, n’abayoboke ba ADEPR byumwihariko, ko twababajwe n’ibikorwa byo kuvangira gahunda ya Girinka yatangijwe n’umukuru w’igihugu byakozwe n’ubuyobozi bukuru bw’ADEPR mu Karere ka Musanze mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2016, ubwo bakoze ikinyoma gikomeye, bagatanga inka za baringa mu buriganya bukomeye. Mu rwego rwo gukomeza icyizere abanyarwanda basanzwe bafitiye gahunda za Leta, cyane cyane gahunda ya Girinka bakesha kandi bashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, turasaba ko abakoze icyo gikorwa kigayitse basaba imbabazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’abanyarwanda bose;

5. Turasaba ko inzego zashyikirijwe ibibazo biri muri ADEPR zafasha mu kubishakira ibisubizo mu gihe kitarambiranye. Mugihe izo nzego nazo bizigaragariye ko ubuyobozi buriho ubu butarangwa n’ubwangamugayo, zikwiye gufasha abayoboke ba ADEPR gushyiraho inzego z’imiyoborere zibabereye no kwihitiramo abayobozi kandi bagahabwa uburyo bwo kujya bagenzura imikorere n’imyitwarire y’ababayobora;

6. Turasaba abayoboke ba ADEPR gukomeza gahunda z’ ltorero mu ituze, bagakomeza gusengera ltorero ryabo, barisabira kubona ubuyobozi bubabereye, burangwa n’indangagaciro za gikristo;

7. Dushingiye ku mpungenge zagiye zigararagazwa ku micungire n’imikoreshareze y’imitungo ya ADEPR idahwitse kandi ikomeza kubera umutwaro ukomereye abakristo ba ADEPR, dusabye ko hahagarikwa gusaba no gutanga imyenda mu izina rya ADEPR aho ariho hose, dusabye kandi ko gukomeza guhatira abakristo gutanga amafaranga ya hato na hato mu buryo batagishijwemo inama byahagarikwa mu maguru mashya. Bishobotse, inzego zibifitiye ububasha zafata inshingano yo kureberera imitungo ya ADEPR n’uburyo ikoreshwa kugeza hashyizweho ubuyobozi bushya bufitiwe icyizere;

8. Twiyemeje kuzakomeza gutanga umusanzu mu kubaka ltorero ryacu tubinyujije mu bikorwa bya Komisiyo Nzahura-Torero. lbikorwa bya Komisiyo Nzahura-Torero bizakorerwa mu matsinda y’imirimo( Task forces) atandatu ariyo aya akurikira:

Itsinda risesengura ibibazo bifitanye isano n’amateka n’amacakubiri yaranze umuryango nyarwanda n’ingaruka yagize kuri ADEPR. lritsinda rizanareba uko ltorero rifashabanyarwanda mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge no kubakamahoro;

Itsinda rireba ibibazo by’imishakire y’imitungo, imikoreshereze n’imicungire y’imitungo y’ADEPR ;

Itsinda ryiga ku bibazo by’izamurwa mu ntera muri ADEPR, uko bashaka abakozi, uko barobanura abahabwa inshingano zitandukanye, n’uburyo bazamburwa;

Itsinda ryiga ku bigendanye n’imyizerere (doctrine), imyifatire( discipline) n’imikoranire n’andi matorero ;

Itsinda rireba ibigendanye n’imiyoberere ya ADEPR, uko yagiye ihindurwa, n’uburyo hakubakwa inzego zikumira ruswa n’akarengane muri ADEPR;

Itsinda rirebana n’imikorere ya komisiyo, uko igera ku ntego zayo, kugeza raporo ku bakristo ba ADEPR, gukorana n’izindi nzego zitandukanye.

9. Turasaba inzego zibifitiye ububasha guhagarika akarengane gakorerwa abagerageje kugaragaza ibibazo biri mu ltorero ry’ADEPR ndetse no gukumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryakorerwa abakiristo n’abapasitoro bagaragaza ibitekerezo byabo binenga imikorere y’ubuyobozi cyangwa bisaba impinduka mu ltorero.

Mu gusoza, turashimira inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cyacu kubera ko zishyigikiye ko bene ltorero bahitamo imiyoborere ibanogeye kandi bafite ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kugaragaza no kutemera ibyo batishimiye.

Tuributsabakristo ba ADEPR ko bafite inshingano zo gufasha ltorero kuboneza imiyoborere yaryo ngo ribashe kugera ku ntego zaryo. Turahamagarira buri mukristo uhangayikishijwe n’ibibazo biri muri ADEPR gushyigikira iyiKomisiyo no kugira uruhare mu bikorwa byayo.

Niba ushaka kugaragaza ko ushyigikiye iyi Komisiyo, twoherereze ubutumwa kuri Email: komisiyonzahuratorero@email.com; facebook: komisivonzahuratorero ugaragaza amazina yawe, umudugudu, paruwasi, n’akarere usengeramo, telefone n’itsinda ry’imirimo wifuza kugiramo uruhare. Ukeneye ibindi bisobanuro, wahamagara kuri Tel: 0788403868, ukohereza ubutumwa bugufi cyagwa WhatsApp.

Mu izina ry’ Abakristo b’ltorero ry’ADEPR bahangayikishijwe n’ibikorwa bidahwitse kandi bigayitse bikorerwa muri ADEPR, iri tangazo ritanzwe n’abagize ubuyobozi bw’agateganyo bwa Komisiyo Nzahura-Torero batowe n’abakristo bateraniye mu nama yabereye i Kigali kuwa 14/01/20L7. Abatorewe guhagararira abandi no kuyobora by’agateganyo Komisiyo Nzahura-Torero ni aba bakurikira:

Umuhuzabikorwa: Dr Jean de Dieu BASABOSE

Umuhuzabikorwa wunjirije: Aime MUNYANGAZO

Umwanditsi: Samuel MBANDA

Abajyanama: Dr Moise UWIZEYE na Fulgence NDORI

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HANYURWIMFURA JMV - 30/05/2017 saa 11:29

Twiringiye ko abo bayobozi bashya ba ADEPR baraza guhindura umuco mubi warumaze kokama itorero bityo ADEPR ntijye ihora iba iciro ry'imigani mu matorero yo mu Rda. so, biteye isoni kumva burigihe ngo ADEPR yahuye n'ibibazo nk'ibyo. ese Islam, Catholique, Adventiste n'abandi ko ibibazo nk'ibyo badahura nabyo? Hagomba impinduka kdi Imana ibabe hafi Itorero ryacu rigire amateka meza ntiribe iciro ry'imigani kuko bidusebesha mu bandi banyamadini n'amatorero.
Kanda hano umusubize

jean - 15/05/2017 saa 18:22

rwose mutabare mugere Mukarere Ka Nyabihu umushumba asaba amafa yimodoka yaboneka agahitaagahita(akemuzaibibazobye urugero Ni nguwitwa) charle asabamafaranga milky on I icyenda 9,000000frs Zibo net as abonakoyahemukira abkristo ahitaagura okaziyo yamiliyoni ebyiri 2000000frs arikoayandintawamenya irengero ngahonimwumve ahotugana murakoze
Kanda hano umusubize

Emmanuel nshimiyimana - 9/05/2017 saa 12:17

ndabashyigikiye pe
Kanda hano umusubize

OKAPI - 9/05/2017 saa 05:43

Mureke mbabwireko Imana atariyo yaje kumunga umutungo wanyu ahubwo ni abanyenda Nini nahubundi agasozi kamwe nikakunani uzimukire kukandi mureke guhagarara kucyubahiro Imana idahagazeho.
Kanda hano umusubize

- 5/05/2017 saa 18:11

Reka mbabwire ntabwo reta yarikwiriye kwinjira cg Gukemura Ibibazo Byitorero ahubwo itorero niryo ryaririkwiye gusengera Igihugu nogukemura ibibazo byaboneka muri Reta amaherezo nayahe?
Kanda hano umusubize

nyaramba frodouard - 5/05/2017 saa 13:51

Yewe ikibazo cya ADEPR mudukurikiranire amafaranga yashyizwe mu Kigega CICOLtd gihangayikishije abakristo
Kanda hano umusubize

nyaramba frodouard - 5/05/2017 saa 13:45

Yewe ikibazo cya ADEPR yari iriho ubu ni amayobera ngiyo Gisozi ituzura ngayo amaturo yabashushanyi bazana ubutumwa bw'iterabwoba. Kwimika abapasitori bazahora batumira abazaza kwigisha ugasanga Mwarimu cg Pasteur wumudugugu ni nk'Ipoto uri aho ntiwamubona yasomye Ijambo ry'Imana reka da!!! Ikindi bakozi b'Imana mudukurikiranire amafaranga yashyizwe mu Kigega CICOLtd. Karongi naho twahuye nibyo bizazane byose mvuze haruguru.
Kanda hano umusubize

p - 4/05/2017 saa 09:40

Gusa imana idufashe idushyirireho abayobozi b itorero babereye itorero. If the
Kanda hano umusubize

ni bruno - 5/05/2017 saa 05:06

tugeze kumusozi biruhanya mwibuke ko twanyuze no mwisayo gahinda gasaze ubwo namwe nugugusenga nokwizera amasengesho twasenze
Kanda hano umusubize

M G R N Z - 3/05/2017 saa 18:33

IMANA NIYO IZI ABAYO GUSA ICYAMPA IMANA IKATUGARURIRA IBIHE BYACU BYA KERA.
Kanda hano umusubize

- 30/05/2017 saa 08:11

ahubwo uwiteka ubashumbushe ibyo bihe
Kanda hano umusubize

MUPENZI JAPHET - 23/04/2017 saa 16:11

MURAMIRA IBYUVUGA URAHAMANYA NUMWUKA WERA?BAZA TOM AMAKURU YA COM SIBOMANA NA USABWIMANA
Kanda hano umusubize

SILAS - 14/04/2017 saa 21:03

MUKOMEZE MURIRE GUSA ABAMOTARI BARIKWIBONERAMO AKAZI MWE NGO MURIMUMIHAMAGARO IMIHAMAGARO YAVUYEHO SIBYO RATA PAST
Kanda hano umusubize

MICHEL - 9/04/2017 saa 20:03

ADEPR NITUBARIZE ITORERO RYA NYAGATARE AMAFRANGA YACU BAKATAGA ABAKOZI KUMISHAHARA 10%NGO BAGIYE KUTUVUZA
Kanda hano umusubize

MUHIRE P.C - 8/04/2017 saa 20:51

Komisiyo !Mukomere turi kumwe Nti muri 900 gusa muribihumbi amagana namagana uretse ubwoba turikumavi Imana jzadukiza akaga twashizwemo nababagabo
Kanda hano umusubize

Sinivuze kubwumutekano wange - 31/03/2017 saa 16:52

Natwe murinyagatare Paruwasi Rwebare tubangamiwe nimikorereyabayobozi amadeni yagisozi nitotezwa ryabamwe kwirukanwa ntampamvu mumirimo gucecekeshwa yewe ntamutabazi twabona muri ADEPR Rwebare keretse Imana nubwo tumaze imyaka irenga ibiri muri ubwobuzima yaratwihoreye
Kanda hano umusubize

Mweneso - 3/04/2017 saa 13:34

Ngo IMANA yarabaretse?sindi mw'idini ryanyu ariko ibibazo byanyu muri ADEPR Imana irabizi nti mwihebe muzatabarwa
Kanda hano umusubize

Damas - 9/04/2017 saa 07:03

Ngo murinyagatare tuzatabarwa ibintukobikomeje kudogera abakozi bahagarikwa burimunsi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X