Monaco cosmetics

Abarwanyi ba M23 bafashwe batarinjira muri congo .

Nyuma y’uko Monusco ihakaniye leta ya Kinshasa ko nta barwanyi ba M23 bari ku butaka bwa Congo kuri uyu wa kane tariki 19 Mutarama 2017, nibwo umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda Mr Ofwono Opondo,yatangaje ko igisirikare cyaraye gifashe abarwanyi ba M23 ‘101’ bagerageza gutoroka igihugu.

Yagize ati “UPDF(igisirikare cya Uganda) yaraye ifatiye mu madoka abasirikare 101 bahoze ari aba M23 i Mbarara batorotse igihugu bafugiye ahitwa Makenke”

Aba barwanyi bafashwe mu gihe mu minsi ishize Leta ya Congo yatangaje ko hari abarwanyi ba M23 barimo gutoroka Uganda berekeza muri Congo, Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Uganda Henry Okello Oryem, akabihakana avuga ko ari ibibazo bya politiki Congo yisanganiwe igomba no kubyikemurira.

JPEG - 37.2 kb
Bose bari abarwanyi 101 ba M23 bari batorotse

Aba barwanyi ba M23 bari mu kambi muri Uganda ahitwa I Kampala ahitwa Bihanga kuva mu myaka itatu ishize, bagerageje gutoroka bihinduye nk’ abasivile.
.

Bagiye muri iki gihugu kuva kuri 2013 ubwo umutwe wa M23 wacikaga intege bitewe n’ uko warwanywaga n’ ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereye.
Ibi bibaye nyuma y’ aho mu minsi ishize inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zatahuye intwaro zihishe hafi y’ umupaka wa Uganda na Congo.

M23 ishinja Leta ya Congo kutayemerera ngo isubire muri iki gihugu guhanira ubutegetsi mu buryo bwa politiki nkuko byari biteganijwe ko bataha bamwe bagasubizwa mu buzima busanzwe abandi bakinjizwa mu ngabo bagahabwa n’imwe mu myanya muri politiki ariko leta ya Congo yatereye agate mu ryinyo.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X