Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abakora mu ruganda rw’isukari rwa Kabuye ngo imishahara ntibahagije

Bamwe mu baturage bakora mu mirima y’ibisheke y’uruganda rukora isukari rwa kabuye baravuga ko akazi bakora kadahuye na gato n’umushahara bahembwa, bagahera aha basaba ko bakongererwa umushahara.Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko gahunda yo kongera umushahara w’abakora mu mirima y’ibisheke ihari ariko bwirinze gutangaza igihe nyacyo abo bakozi bazongererwa umushahara.

Abakozi batunganya imirima ihingwamo ibisheke byifashishwa mu gukora isukari y’uruganda rwa Kabuye bakorera mu gice kimwe cy’inkengero z’umugezi wa Nyabarongo.nibo bagaragaza ko akazi bakora kadahura n’umushahara bahembwa.

ibi ngo babihera kukuba amafaranga 900 y’u Rwanda bahembwa bakoze kuva saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa saba n’igice ari make dore ko ngo ubusanzwe umuhinzi muri ako gace ahabwa amafaranga arenze ayo.

Aba batunganya imirima y’ibisheke by’uruganda rwa Kabuye kandi bahuza umushahara bahembwa ndetse n’uko ibiciro bihagaze ku isoko bagahera aho basaba ko bakongerewa amafaranga bahembwa.

Ubuyobozi bw’uruganda rukora isukari rwa Kabuye bwemera ko imibereho y’umukozi yakagombye kugenda ihinduka uko ibihe bihinduka ari nabyo byatuma umushahara ahembwa wiyongera.

Habimana Anselme umuyobozi ushinzwe imari n’amategeko mu ruganda rwa Kabuye ubwo yavuganaga n’itangazamakuru .Gusa yirinze gutangaza igihe kongera imishahara y’abakozi bizashyirirwa mu bikorwa.

Kuba nta mushahara fatizo ugaragara mu nzego z’abikorera bifatwa na bamwe nk’ibizakomeza kubangamira abakozi bakora muri urwo rwego by’umwihariko abakora imirimo iciriritse nk’aba batunganya imirima y’ibisheke by’uruganda rw’isukari rwa KABUYE.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X