Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese birashoboka ko Kigeli V yasimburwa n’umukobwa we?

Nyuma y’ itabarizwa rya Kigeli v Ndahindurwa ryabaye ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017, hategerejwe ko himikwa ku mugaragaro umwami mushya wagombaga gusimbura Kigeli watabarutse ku itariki ya 16 Ukwakira 2016.

Muri uyu muhango wabereye I Mwima mu karere ka Nyanza hategerejwe ko umwami mushya yimikwa imihango irinda irangira nta gikozwe.
Byari byitezwe ko himikwa umwe mu bagize umuryango wa bugufi cyangwa hakimikwa umwana we wagizwe ubwiru. Nyamara ibi byombi nta na kimwe cyabaye ari naho hibazwa icyatumye ibi bikorwa byombi bidakorwa.

Uko iminsi igenda yicuma ninako abakurikiranira hafi iby’ubwami bagenda bacukumbura ibitarashyizwe ahagaragara, bakemeza ko mu itabarizwa ry’ Umwami Kigeli v Ndahindurwa hagaragaye umukobwa we, ariko ibintu abahindiro (abo mu Muryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa) batigeze bashyira ku mugaragaro mbere y’uko Umwami atabarizwa by’umwihariko mu mihango yose yabereye i Nyanza mu kumutabariza, ibijyanye n’uko yaba yari yarabyaye ntibyigeze bivugwa na gato.
Ariko mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje abo mu muryango wa Kigeli mbere gato y’uko atabarizwa, Rukeba Claude Francois wari umujyanama wihariye w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa kandi bakaba barabanye cyane, ni we wavuze iby’uyu mwana utari warigeze uvugwa n’undi muntu n’umwe.

Rukeba Claude Francois wari wanahamije ko mu gutabariza umwami hazahita himikwa uzamusimbura, yavuze ko abibwira ko umwami nta mwana afite bibeshya, aca amarenga ko byanashoboka kuba ari we uzamusimbura. Icyo gihe hari yagize ati: "Ibyo byo kuvuga ko nta mwana yari afite, twe ku ruhande rwacu tuzi ko hari umwana yari afite, ntabwo twanavuga aho ari ariko arahari."

JPEG - 91.4 kb
Uyu niwe mukobwa bivugwa ko ari uwa Kigeli V Ndahindurwa

Nyuma y’uko agizwe ubwiru ntatangazwe kumugaragaro kandi bivugwa ko se yasize amuhaye impeta y’ubwami aho “Mu 2010 yagiye gusura se muri Amerika amuha impano y’impeta, akunda kuba anayambaye. Bakundaga kuvugana buri gihe ndetse n’abantu bajyaga hanze babonana n’umwami akababwira ngo bamusurire umwana we.”ubu turibaza niba u Rwanda ruzagira umwamikazi? Bizakorwa gute? ryari? mu gihe tuzi neza ko:
1. Kuva kuri kigeli V Rwabugiri ubwiru bwategetse ko nta Mwami w’u Rwanda uzongera kwimikwa cg se gutabarizwa hakurya ya Nyabarongo( Nyabarongo ivugwa n’iyi itandukanaya umujyi wa Kigali n’amajyepfo). Iri bwiriza ryahise rinemeza ko umwami azajya yimikirwa i Mwima ndetse akaba ari naho atabarizwa.

2. Mu muco nyarwanda, byari umuziro kuba umwami yashakira umugore mu mahanga ndetse indangagaciro z’umuco nyarwanda zatumaga nta n’umwe wagerageza kubirengaho.

3. Nta mwami ubyarira ishyanga.

4. Ubwiru nibwo bwamenyeshaga Umwami wimitswe kuri uwo munsi ntago yateguzwaga.
5. Amateka agaragaza ko iyo umwami yabaga yatanze mu Rwanda hari imihango ikomeye yagombaga gukorwa.
6. Igihugu cyagombaga kujya mu cyunamo bigaragara ko cyacitse umugongo. Icyo gihe ntawashoboraga gukora ubukwe, imfizi n’imbyeyi byaratandukanywaga, Abagore n’abagabo bogoshaga imisatsi yose bakamaraho.

Uretse umwami Kigeli watabarijwe I Mwima nkuko byari byaremejwe n’abiru, hari iyindi mihango yigezwe ikorwa? Reka dutegereze turebe icyo abahindiro bazakora niba uyu mukobwa bivugwa ko ari uwa Kigeli V Ndahindurwa ariwe uzamusimbura kandi nawe bigaragara ko atubahije imihango y’Ubwiru.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X